Amashirakinyoma ku ikarita itukura yateje impaka yahawe Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea Conakry, Yakhouba Barry mu mukino wa ¼ wa CHAN 2020, Ruragirwa Aron uyobora komisiyo y'abasifuzi yasabonuye icyo amategeko ateganya ariko ahamya ko amashusho atabaniye abantu kuko hari aho atagaragaye neza.

Ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 Amavubi yakinaga na Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN 202o irimo kubera muri Cameroun.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota 52, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kwisanga asigaranye na rutahizamu wa Guinea, Yakhouba Barry ashaka uburyo amubuza gutambuka kugira ngo ajye gutsinda, yisanga amukoreye ikosa ritavuzweho rumwe.

Umusifuzi w'umunya-Maroc, Samir Guezzaz yahise asifura ikosa ndetse aha uyu munyezamu ikarita y'umuhondo.

Nyuma yo gutanga ikarita y'umuhondo yaje no guhamagarwa ajya kureba kuri VAR, aho yahise aza maze ahanagura ikarita y'umuhondo yari yamahuye amuha umutuku, umukino wari ugeze ku munota wa 56.

Iyi karita ntiyavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko nta hantu na hamwe uyu mukinnyi yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Ruragirwa Aron uyobora komisiyo y'abasifuzi asesengura kuri iri kosa rya Kwizera Olivier, yavuze ko bigoye kwemeza niba yakoze ikosa cyangwa atarikoze kuko hari aho amashusho atagaragara neza.

Yagize ati'icyo itegeko rivuga, iyo habaye ikosa nka ririya icyo umuntu agomba kumenya ese yamukozeho cyangwa ntiyamukozeho, ibyo biterwa n'uko umusifuzi aba yabibonye. Abarebye umupira hafi ya twese ndibaza ko abantu bose bawurebye, hari ahantu amashusho atatwereka neza koko yamukozeho cyangwa atamukozeho.'

Akomeza avuga ko mu gihe yaba yamukozeho ni ikarita itukura ariko niba atamukozeho nta kosa ntiyagombaga gutanga n'ikarita y'umuhondo.

Ati'Niba yamukozeho, ni ikarita itukura kuko uko itegeko rivuga, rivuga ngo hariya hantu yari ageze, uriya mukinnyi hari undi mukinnyi wari kumuturuka imbere kugira ngo amufashe? Iyo bigaragara ko umupira ugana mu izamu awufite, icyo ni icya kabiri, icya gatatu imbere bigaragara ko intera ihari n'izamu ni ntoya kubera ku buryo iyo amucenga yari guhita asunikira mu izamu.'

'Ikindi ni ba myugariro, hari abahari bashobora kumuturuka imbere bakamubuza gukomeza? Iyo bigaragaye ko nta we(hariya hantu uko nabibonye iyo abasha kumucenga ntagwe ntanamukoreho, nta myugariro wari imbere wari kumubuza). Ikibazo gihari ni kimwe ni ukumenya ikosa ryabaye cyangwa ntiryabaye, ikosa riramutse ribaye nta karita y'umuhondo. Ibintu ni bibiri ikosa ryabaye ni ikarita itukura ariko niba atamukozeho nta kosa ryabaye n'ikarita y'umuhondo ntayagombaga gutangwa.'

Byahise biba ngombwa ko havamo Byiringiro Lague hinjiramo umunyezamu Kimenyi Yves wahise atsindwa iyi kufura. Umukino warangiye ari 1-0 maze u Rwanda ruhita rusezererwa mu irushanwa.

Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura yateje impaka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amashirakinyoma-ku-ikarita-itukura-yateje-impaka-yahawe-kwizera-olivier

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)