Uyu munsi benshi mu Banyarwanda ntabwo barabasha kwiyumvisha uburyo Rusesabagina Paul mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, yivugiye ashize amanga ko atari Umunyarwanda, ariko akabivuga mu rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.
Rusesabagina yahakanye yivuye inyuma ko atari Umunyarwanda ku wa 17 Gashyantare 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga kiri i Kigali, ubwo yari mu rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Ni urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu mugabo wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18.
Ubwo umucamanza yasomaga imyirondoro ya Rusesabagina, yavuze ko ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.
Kuri ubu ngo atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ni Umunyamahoteli.
Akimara kumva iyo myirondoro ye, yavuze ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.
N’ubwo Rusesabagina yavuze ibi ari mu cyumba cy’iburanisha n’abari barikurikiye hirya no hino haba mu gihugu no hanze yaho baratunguwe ndetse kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mugabo yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho amugaragaza avuga ko atari umunyarwanda ahuzwa n’ayo yigeze kuvuga mu myaka ishize avuga ko ‘Nk’Abanyarwanda birakwiye ko twese twumva neza ko iyi ariyo nzira yonyine ishobora guhindura ibintu mu gihugu cyacu’.
Abanyarwanda batunguwe n’uku kwihakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina ni benshi, baba abamuzi neza aho yavukiye n’aho yakuriye ndetse n’abo bakoranye na n’ubu ntabwo bumva inyungu afite mu kwihakana igihugu cye.
Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1994, nyuma akaza no kuba Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba [EALA], ni umwe mu batunguwe n’imvugo ya Rusesabagina.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko aziranye neza na Rusesabagina kuko uretse kuba bavuka mu gace kamwe [i Nyanza] banakuranye ndetse baza kuba inshuti mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Rwigema yavuze ko atarabasha kwiyumvisha neza ibyakozwe na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda.
Ati “Kwihakana Ubwenegihugu bwawe, ni ukuvuga Ubwenegihugu bw’inkomoko ntabwo ari ibintu byoroshye kugira ngo ubyumvishe abantu. Kuvuga ko atari Umunyarwanda ntabwo nzi ukuntu yabisobanura.”
Kuvuga ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda!
Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za Ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.
Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.
Ku rundi ruhande ariko, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda naryo kandi ryemerera umuntu kugira Ubwenegihugu burenze bumwe ariko iyo utigeze usaba gutakaza ubwenegihugu ntabwo igihugu cyo cyabukwambura.
Dr Rwigema ati “Ubu u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, igihugu afitemo abasekuru n’abasekuruza kiracyamubara nk’Umunyarwanda. Hari ibintu umuntu avuga […] njye nabifashe nk’amashyengo kuko numva bitumvikana. Yabivuze se mu ruhe rurimi ko ari Ikinyarwanda!”
Yakomeje agira ati “Ni Umunyarwanda ku nkomoko, kuvuga rero ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda. Ntawe ushobora kubyumva.”
Dr Rwigema na Rusesabagina baraziranye cyane kuko uretse kuba bose bavuka mu gace kamwe, mbere ya Jenoside ubwo igihugu cyari mu nkundura y’amashyaka bombi bari muri politiki.
Yakomeje avuga ko atumva inyungu na nke Rusesabagina afite mu kwihakana ubwenegihugu bw’inkomoko n’ubwo ashobora kuba yarabikoze agira ngo adakurikiranwa.
Ati “Reka mbivuge nk’Umunyarwanda, kwihakana Ubunyarwanda nta n’inyungu mbibonamo, ni ubugwari, ubugambanyi, ni ukwihakana igihugu cyawe. Ntabwo nabiha agaciro.”
Yakomeje agira ati “Washinze umutwe wa politiki, uvuga ko uharanira kuzajya kuboyobora u Rwanda, no muri za 2016 yavugaga ko aharanira kuzaba Perezida w’u Rwanda. Yari afite umutwe ufite n’ishami rya gisirikare, nonese waharanira ute kuyobora igihugu udafitiye Ubwenegihugu? Ntabwo bibaho, ntibishoboka.”
Rusesabagina Paul, akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.
Dr Rwigema avuga ko “Njyewe ibyo yakoze ntabwo mbyemera, ntabwo aribyo. Niba ari Umunyepolitiki kuki avuga ko aharanira inyungu z’igihugu ashaka kuzayobora, yarangiza akica abaturage, nonese abo baturage wica […], icyo gihe rero ibyo babyita iterabwoba.”
Yakomeje agira ati “Iterabwoba rero ni mpuzamahanga nta n’ubwo rihanwa n’itegeko ry’u Rwanda gusa, ni ukuvuga ngo aho waba uri hose rero bagucira imanza. Waba uri Umubiligi wakoreye ibyaha mu Rwanda, waba uri Umunyamerika, bagukurikirana, bagucira imanza.”
Nta butwari bwa Rusesabagina!
Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yamamaye cyane muri Filimi ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Dr Rwigema wari mu bakomeye mu Ishyaka rya MDR, yavuze ko icyo gihe nawe ari mu bahungiye muri Mille Collines nk’uwari wanze kwijandika muri Jenoside yakorwaga n’abo mu butegetsi bwa Habyarimana.
Yabwiye IGIHE ko “Nabaye muri Mille Collines, nanjye niho narokokeye mvuye muri Mille Collines kuko babazaga abantu aho bashaka kujya, abashaka gukurikira Guverinoma y’abatabazi cyangwa abashakaga gukurikira Inkotanyi mu duce zari zarafashe. Njye nagiye i Kabuga ngaruka mu Mujyi Inkotanyi zimaze kuhafata.”
Yakomeje agira ati “Ubwo rero ubutwari […], uko twari muri Mille Collines hari abatanze amafaranga, hari n’abo yagerageje gufasha ariko bake bari inshuti ze ariko abandi benshi bamuhaye amafaranga. Twarokotse gute? Ikintu cyari gikomeye ni uko muri Mille Collines hari ingabo za Minuar zari ziharinze.”
“Rusesabagina se imbaraga yari afite ni izihe zo kurinda abantu? Izo ngufu nizo zaturinze ntabwo ari Rusesabagina.”
Namubwiye ko ibyo akora amateka azabimubaza!
Dr Rwigema yavuze ko nyuma y’uko Rusesabagina abaye icyamamare abikesha filime yamukinweho, abazungu bahise bamwegera baramushuka bagamije kumucuruza.
Ati “Biriya bizamo ubucuruzi, abantu babigenderaho, bakora filime, bamugira intwari, baramucuruza […], iriya filime inasohoka muri Hollywood njye nari mpari kuko nabaga muri Amerika, uko yari yabikinnye y’uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, n’u Rwanda rwari kumuha umudari.”
Yakomeje agira ati “Ariko yaje kugera aho, abo hanze baramubwira bati bagiye gucuruza ubwicanyi ko abahutu bishe abatutsi n’abatutsi bishe abahutu abigira jenoside ebyiri. Njye naramubwiye nti ibyo bintu amateka azabikubaza kuko ntabwo aribyo.”
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry’abantu bitwa ‘Aba- Lobbyists’ bazwiho gukorana bya hafi n’Abayobozi bakuru n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu.
Aba bantu bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk’umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.
Dr Rwigema yavuze ko ibi nta kabuza ko ariko byagenze kuri Rusesabagina ubwo yahuraga na Perezida Bush akamwambika umudali abikesha iriya filime ku mpamvu z’uko abayikoze bashakaga ko imenyekana cyane ku rwego rw’Isi, igahabwa umudari.
Yakomeje agira ati “Uti ese yabaye intwari gute? Njye nabaye muri Amerika, Hollywood nayo [….] ibyamamare bifite amafaranga, iyo bashaka basinyisha amabaruwa mu nteko ku buryo ushobora no gushaka guhura na Perezida bakaguhuza nawe akaba yaguha umudali. Nawe niko byagenze.”
Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ibindi byaha akurikiranyweho ni ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Amafoto&Video: Kazungu Armand