Amwe mu mayeri akoreshwa n'abahanuzi mu gukurura abayoboke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi abahanuzi b'ibinyoma bakomeje kwiyongera uko bukeye n'uko bwije, aho birara muri rubanda bagahanura ibishingiye ku mayeri yabo bagamije kurya imitungo y'abantu ndetse no kwigwizaho abayoboke. Ariko bazabona ishyano ababeshyera Imana ngo yavuze kandi itavuze. Birakwiye ko abantu basobanukirwa bene ayo mayeri kugira ngo duhashye abo banzi b'umusaraba.

Mu bindi bihugu biroroshye kubona umuntu ufunguka agatanga ubuhamya bw'ibyamubayeho, mu mubano we n'umuhanuzi ariko mu Rwanda siko bimeze. Ni gake cyane umuntu ashobora kukwizera akavuga n'akari imurori ku nkuru nk'izo cyane ko ishobora kumugiraho ingaruka.

Umwe mu bayoboke b'itorero rikorera mu Mujyi wa Kigali yavuze uko yatekewe imitwe n'abahanuzi, akazinukwa burundu kongera kubatega ugutwi.Mu magambo magufi yagize ati 'Umuhanuzi yampanuriye ambwira ngo mfate umunyu nywuterere ku mabati, ngo birirukana ibirozi bari banterereje. Nkibita mu gutwi nibutse ko umunyu iyo uwushyize ku mabati abora cyangwa agatoboka, ndabireka. Banzaniye ibintu bacukura inzu, bashaka kwerekana ko bazi ibirimo nabyo ndabibona.''

Kuva icyo gihe ngo yahuzwe burundu abantu bamuhanurira nyuma yo guhura n'abagerageje kumutekaho umutwe ntibyabahira.

Amasezerano y'ibyiza yahumye abantu amaso, byorohereza abahanuzi

Pasiteri wo mu Itorero ADEPR yasobanuye ko Isi igeze mu bihe aho abantu bita icyiza ikibi, ikibi bakakita icyiza kandi ntibibatere isoni.

Yagize ati 'Abandi bigwizaho ababahanurira ibyiza gusa ariko ntibakomoze ku kureka ingeso mbi zabo, iteka kandi ntibatana no kwigwizaho ababigisha inyigisho zijyanye n'irari ry'imitima yabo zibabwira amahoro kandi nta mahoro y'umunyabyaha, bose baragana mu gucirwaho iteka.''

Ubuhanuzi bugusha ku byiza, bwizeza abantu ko nta teka bazacirwaho burayobokwa cyane kandi bukundwa n'ab'ingeri zose.

Yakomeje avuga ko buri wese yishakira icyamumenyekanisha ku buryo anatanga ubuhanuzi yatumwe n'abandi cyangwa na we yishakira indamu bigatuma avuga ibyiza bijyanye n'ibyo yifuza mu mutima we.

Ati 'Turi kwakira abahanura basenyana (bavuguruzanya) bati 'Imana ivuze ibi kuri COVID-19', abandi bati 'murabeshya. Abana mu gakiza ni bo bari kubibabarizwamo cyane kuko abantu bibahejeje mu rungabangabo.''

Uyu muvugabutumwa agaragaza ko bakwiye kwigisha no guhugura abavugira mu ruhame bakumvwa kugira ngo hagabanywe abayobya rubanda nyamwishi.

Gukodesha abarwayi no kubahererekanya

Kimwe mu byemeza abayoboke ko umuhanuzi bakurikiye ari muzima ni uko avuga ibintu bikaba.

Iturufu ikomeye benshi bakoresha ni iyo gukiza indwara zitandukanye kugera no ku guhagurutsa abafite ubumuga cyangwa bahanzweho n'imyuka mibi aho n'ufite imbago ashobora kuyita hasi agatambira Imana.

Amakuru afitiwe gihamya ni uko hari bamwe mu bavugabutumwa bajya mu byaro bya kure bakavanayo abantu wakwita ko ari beza mu kwigana imico y'abandi, akiyerekana nk'ufite ubumuga nyamara ari muzima ahubwo yabaye igikoresho cyo kwemeza rubanda.

Benshi muri bo usanga bahuriweho ku buryo bashobora no guhererekanywa, bagakora nk'abanyabiraka bishyurwa, bagakorerwaho ibitangaza.

Ikusanyamakuru ku muntu

Niba warateraniye aho bahanurira uzi ibibazo umuhanuzi aba abaza umuntu baganira. Turaziranye? Si ubwa mbere umbonye? Nigeze nguhamagara? Hari umuntu wo mu muryango wanyu tuziranye? Uhereye aha wakwibaza impamvu y'ibi bibazo.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram na WhatsApp, uzi neza nk'amakuru wasangije abagukurikira mu cyumweru gishize.

Ntibyansaba kubanza gusenga ay'irindwi ngo menye ko wishimye cyangwa ubabaye, kureba ayo magambo cyangwa amafoto watangaje byaba ishusho y'uko ubayeho.

Ubu rero ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu bihugu byateye imbere aho usanga abahanuzi baba bafite ababashakira amakuru hanyuma akaba ariyo yifashishwa mu guhanura. Aho imbuga nkoranyambaga zitifashishijwe ni ho hitabazwa ibiganiro nk'ibyo kuri telefoni cyangwa gutemberera ahantu runaka.

Umwe mu bavugabutumwa yavuze ko hari ubwo umuhanuzi aba aziranye n'umuntu amufiteho amakuru akabura uko amwinjirira, agakoresha mugenzi we bakanoza umugambi wo guhura, akamuhanurira ibyo bavuganye, baziranyeho.

Gusaba igitambo cy'amafaranga

Ubuhanuzi bwakirwa mu buryo butandukanye ndetse hari n'ababufata nko gushaka indonke, kenshi ubwo urabuhabwa bugahera, ukazategereza ugaheba.

Ibi byanatumye busigwa ikizinga ndetse bamwe mu bashimangira ko babisigiwe bambikwa umwambaro w'ubutekamutwe muri rubanda.

Iwacu mu Rwanda,abo bahanuzi bitwa n'abasatuzi bitewe n'uburyo babifatanya n'ivugabutumwa.

Abasatuzi bafatwa nk'abigisha Bibiliya baca hejuru ahubwo bacuruza ijambo ry'Imana, bavuga ko 'Ituro riremereye cyangwa gutamba Isaka wawe' biguhesha imigisha bigatuma bahanurira aho bageze hose.

Abasatuzi barimo abahanzi n'abapasiteri baniyita 'Ibiharamagara', 'Ibifaru', 'Intare zo mu rusengero', 'Bitinze bizasohora', 'Umwami w'Akarago' n'andi.

Akenshi usanga basaba abantu amafaranga ngo baje kubasengera ku buryo bashobora no kubahanurira ibiteye ubwoba ariko bakabizeza ko Imana ishobora kubikuraho bisengewe.

Mu Ugushyingo 2018, Bishop Rucyahana uyobora Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yavuze ko abayoboke badakwiye kwemera guha abashumba n'abavugabutumwa amafaranga ngo babasengere.

Yagize ati 'Numva ko hari abashyira amaturo imbere bakavuga ko bagomba gutura ndetse bakavuga ngo tanga amafaranga aya n'aya tugusengere. Iyo ni ruswa.'

Iterabwoba ryo kurekwa n'Imana

IGIHE yamenye ko bamwe mu bahanuzi iyo bagiye gusura umuntu bifuza guhanurira hari ubwo bitwaza ibintu bagera iwe bakabishyira mu gipangu cyangwa mu nzu nko mu ntebe, bakazagaruka bavuga ko hari ibyo Imana yaberetse.

Umwe mu bo byabayeho yavuze ko 'iyo utabaye amaso aho unasabwa ituro ryo kwihumanura kandi ukaritanga.'

Ikinamico mu gushyingira n'umurindi mu gusenya ingo

Inkuru twatangiriyeho yerekana umwe mu bakobwa wasambanyijwe n'umupasiteri we, amushukishije icyo kunywa yavugaga ko kimukiza igifu.

Benshi mu rubyiruko bifuza kubaka urugo na bo bakagira umuryango uzabitirirwa.
Hari ibikorwa nk'ubukomisiyoneri aho umukobwa cyangwa umuhungu bavugana n'abahanuzi bakabahuza n'abo bifuza kubana, bigatwererwa ko 'Imana yavuze' inashyigikiye uwo mushinga nyamara ari amarangamutima n'inyungu bishakira.

Abahanuzi kandi batungwa agatoki ku gukoresha imbaraga z'icyizere bagirirwa mu gusambanya abakobwa n'abagore bababeshya ko bari kubakuraho imivumo na karande zibazitira kugera ku byiza.

Ibi rimwe na rimwe ni byo bivamo gusenyuka kw'ingo cyangwa umuhanuzi akaba yanasaba abashyingiranywe gutandukana kuko nta mugisha uri mu rugo rwabo.

Uburyo rukumbi abayoboke b'amatorero bazitwara imbere y'abakozi b'Imana bashobora kubagusha mu mutego wo kubizeza ibishobora kudasohora ni ukubakira ku ijambo ry'Imana no kudakururwa n'ababizeza ibintu by'ibitangaza.

Muri macye birakwiye ko abantu b'Imana bava mu rungabangabo bashyirwamo n'abahanuzi b'ibinyoma hanyuma bakizera Imana kuko Yo ubwayo ishobora gukora yavuze cyangwa se itanavuze. Mubyukuri abantu ntibagashidukire ababahanurira bajye basaba Imana Umwuka w'ubugenzuzi hanyuma babashe guhagarara mu murimo neza.

source:igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amwe-mu-mayeri-akoreshwa-n-abahanuzi-mu-gukurura-abayoboke.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)