Abakinnyi n'abatoza ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w'iyi kipe akaba yaritabye Imana ku wa Kane.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 nibwo iyi nkuru y'incamugongo y'uko Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi wa APR FC yitabye Imana.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 abakinnyi n'abandi bakozi ba APR FC basezeye kuri Lt. Gen. Jacques Musemakweli.
Uyu muhango ukaba warabereye mu rugo kwa Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli, Kicukiro mu mujyi wa Kigali
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abakinnyi 11 ba APR FC, abatoza 4 ndetse n'abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe.
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yavuze ko amwibukira ku kuba yarababwiraga ku gukomera ku ikipe ya APR FC kuko ari byo bituma ikipe y'igihugu ikomera.
Ati"Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n'iyo atarebaga umukino bitewe n'akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongeraga imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.'
'Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k'umupira w'amaguru tukazamura urwego rw'imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati 'Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y'igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n'abakinnyi bavuye muri APR FC.'
Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z'uyu mwaka muri Mutarama 2021.
Ari perezida w'iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by'Amahoro(2014 na 2017) n'ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).