AS Kigali inyagiriwe muri Tunisia, irasabwa kuzamuka umusozi i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali inyagiriwe muri Tunisia ibitego 4-1 biyigabanyiriza amahirwe yo kugera mu matsinda, ni umukino Hakizimana Muhadjiri yabonyemo ikarita itukura.

Wari umukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, AS Kigali yari yasuye CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Ni umukino AS Kigali yagiye gukina idafite Kalisa Rashid wagiriye ikibazo mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino.

CS Sfaxien yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego hakiri kare maze iza kukibona ku munota wa 8 cyatsinzwe na Feras Shaout n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

SC Sfaxien yakomeje n'ubundi gusatira ubona ko irusha AS Kigali igenda inarema uburyo bw'ibitego ariko abakinnyi ba AS Kigali babyitwaramo neza, hari nk'amahirwe akomeye babonye ku munota wa 32 ariko umunyezamu Bakame awukuramo.

AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira, yabonye amahirwe ku munota wa 22 ku ishoti rikomeye ryatewe na Tchabalala ariko ubwugarizi buritambika, awusubizamu nabwo bwongera kuwukuramo, Aboubakar Lawal ashyizeho umutwe umupira unyura inyuma y'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Sfaxien yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kubona ku munota wa 54 gitsinzwe na Ammar n'umutwe ku mupira w'umuterekano.

AS Kigali nayo yashatse uburyo igabanya ikinyuranyo maze ku munota wa 61 baza kubona igitego cya mbere ku mupira wahinduwe na Rugirayabo Hassan maze myugariro Zammouri aritsinda hari mbere y'uko Soula atsindira CS Sfaxien igitego cya gatatu ku munota wa 72.

CS Sfaxien yakomeje gushaka ikindi gitego ariko umunyezamu Bakame agenda abyitwaramo neza. Ku munota wa 89 Hakizimana yaje guhabwa ikarita itukura. Kuri uyu munota ni nabwo CS Sfaxien yabonye igitego cya 4 cyatsinzwe na Soula, umukino warangiye ari 4-1.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021, aho AS Kigali izaba isabwa gutsinda ibitego 3 ku busa igahita ikomeza ikajya mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Abakinnyi 11 umutoza Eric yari yahisemo kubanzamo

Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Nsabibamana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Hakizmana Muhadjiri, Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawar na Orotomal Alex.

AS Kigali irasabwa gukora ibitangaza i Kigali
Muhadjiri Hakizimana(wambaye ikote), yahawe ikarita itukura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-inyagiriwe-muri-tunisia-irasabwa-kuzamuka-umusozi-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)