AS Kigali yari isigaye mu marushanwa Nyafurika nyuma y'aho APR FC isezerewe rugikubita,yatsinzwe ibitego 4-1 irushwa cyane muri uyu mukino ubanza wabereye muri Tunisia.
CS Sfaxien yatangiye umukino iri hejuru, byayifashije gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 07 w'umukino ibifashijwemo na Firas Chawat.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.
Iki gice cyaranzwe no kwitwara neza cyane k'umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakuyemo amashoti menshi yatewe na ba rutahizamu wa CS Sfaxien.
Mu gice cya kabiri, CS Sfaxien yaje yariye karungu,yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aymen Harzi n'umutwe ku munota wa 55 nyuma y'umupira w'umuterekano mwiza yahawe na mugenzi we.
AS Kigali yigaruriye icyizere mu mukino ubwo yabonaga igitego cyitsinzwe na Nour Ezzamen Zammouri ku munota wa 61, ariko ntiyabasha kwihagararaho mu minota yakurikiyeho kuko nyuma y'iminota 10 yinjijwe icya gatatu cya Mohamed Soulah.
Ibyago bya AS Kigali byakomeje ubwo Hakizimana Muhadjiri yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye itukura, ashinjwa gushyamirana n'umukinnyi wa CS Sfaxien.
Nyuma y'umunota umwe, Aymen Harzi yatsindiye CS Sfaxien igitego cya kane gishimangira intsinzi y'ibitego 4-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.
AS Kigali: Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane', Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala' na Orotomal Alex.