Kuri Taïeb mhiri Stadium ibarizwa muri Tunisia, ikipe ya Club Sportif Sfaxien ihatsindiye ikipe AS Kigali yo mu Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Wari umukino ubanza wo mu kiciro cya gatatu cy'imikino y'amajonjora y' irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021'.
Ikipe ya AS Kigali yageze muri iki cyiciro, nyuma yo gusezerera ikipe ya Orapa United yo muri Botswana mu cyiciro cya mbere ndetse na KCCA FC yo muri Uganda mu cyiciro cya kabiri.
Naho Ikipe ya CS Sfaxien yo ikaba yaraviriyemo mu cyiciro cya kabiri mu mikino y'Afurika y'amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona iwayo 'Total CAF Champions League 2020-2021' itsinzwe na MC Alger yo muri Algeria ku bitego 2-1 ihita ikomereza mu irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yitwaye neza iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021' nk'uko bisanzwe bigenda ku makipe aviriyemo kuri iki cyiciro.
Ni umukino watangiye ubona SC Sfaxien nk'ikipe yari mu rugo isatira cyane, aho wabonaga irusha ikipe ya AS Kigali.
Ariko AS Kigali yakomeje nayo kugenda yihagararaho, kuko wabonaga ko nk'ikipe iri hanze idashaka gutsindwa igitego.
Ku munota wa 8â² w'umukino, ikipe ya SC Sfaxien yasatiriye AS Kigali, bituma ibona n'uburyo bw'Igitego cyatsinzwe na Firas Chaouat.
AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira, ariko uburyo yabonaga bwose ntiyababashije kububyaza umusaruro.
Ndayishimiye Eric 'Bakame' wari mu izamu rya AS Kigali yagiye akuramo imipira myinshi yaterwaga n'abakinnyi ba SC Sfaxien.
Igice cya mbere cyarangiye Sfaxien itsinze AS Kigali igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya SC Sfaxien isatira cyane, aho ku munota wa 54â² w'umukino, Ahmed Ammar yayitsindiye igitego cya kabiri.
AS Kigali nk'ikipe yifuzaga igitego cyo hanze, yagiye nayo inyuzamo igasatira cyane, ndetse byaje kuyihira, aho ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw'amahina rwa SC Sfaxien, byatumye Nour Zammouri ahura nawo ahita yitsinda igitego.
Nyuma y'uko SC Sfaxien itsinzwe igitego, yatangiye kongera kotsa igitutu AS Kigali, bituma ibona n'Igitego cya 3 ku munota wa 72â² w'umukino gitsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.
Alex Ortomal yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko abupfusha ubusa.
Ku munota wa 83â² w'umukino, ndayishimiye yakuyemo umupira uremereye, awohereza muri koroneri, ikipe ya SC Sfaxien iyiteye ntiyagira umusaruro ibyara.
Ku munota wa 88â² w'umukino, Muhadjiri hakizimana yahawe ikarita y'umutuku, nyuma y'ikosa yari akoreye umukinnyi wa SC Sfaxien ahita anasohoka mu kibuga.
Nyuma y'umunota umwe Muhadjiri asohotse mu kibuga, AS Kigali yahise itsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.
Muri rusange umukino warangiye ikipe ya SC Sfaxien itsinze AS Kigali ibitego 4-1.
Umukino wo kwishyura uzaba tariki 21 Gashyantare 2021, aho uzabera i Kigali mu Rwanda.
Abakinyi babanje mu kibuga ba AS Kigali
Ndayishimiye Eric, Rurangwa Mose, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric, Kwezera Pierre, Hakizimana Muhadjiri, Hussein Chabani, Ortomal Alex, Aboubakar Lawal. Â
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba SC Sfaxien
Dahmen, Ahmed Ammar, Mohamed Jaouini, Nour Zammouri, Mohamed Ben Ali, Jammali, Soulah, Zakaria Mansouri, Mohamed Salih Ali Sola, Mohamed Trabelsi, Eduwo Kingsley.