Atanga isezerano akarisohoza! Babou Tight Kin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babou yinjiye mu muziki ashyize imbere injyana ya Rap, Afrobeat, Hip Hop n'izindi mu kumvikanisha ubutumwa n'ingingo zitandukanye yagiye aririmbaho. Ni umwe mu bahanzi bakora umuziki ariko babanje no kubyinira abahanzi mu ndirimbo no mu bitaramo bikomeye.

Isura ye igaragara mu ndirimbo enye z'umuhanzi Tom Close zirimo nka 'Malaika', 'Igikomere' yakoranye n'umuraperi wakiriye agakiza Bull Dogg', Ndinda tujyane' n'indi. Ndetse Babou yabyiniye Tom Close mu gitaramo yamurikiyemo Album muri Serena Hotel.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAUGHTY GIRL' YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

Babou agitangira kuririmba yasabye Tom Close ko bakorana indirimbo ariko amushishikariza kubanza gukora cyane akigaragariza abantu mbere y'uko bakorana.

Tom Close yamubwiye ko indirimbo yabo agomba kuyiha umwanya akabanza akitegura nk'umuhanzi mushya, kugira ngo iyo bazakorana izamugirire akamaro.

Mu mpera z'umwaka ushize ubwo Babou yavaga mu Budage aje mu Rwanda n'umuryango we yandikiye Tom Close amubwira ko yamaze kwitegura ko igihe kigeze noneho bagakorana indirimbo.

Tom Close amusubiza ko yiteguye gukorana indirimbo nawe izamubyarira umusaruro.

Babou yabwiye INYARWANDA ko kuva ku ifatwa ry'amajwi y'indirimbo kugera ku mashusho yayo yanyuzwe n'uburyo Tom Close aca bugufi kandi ari umuhanzi w'ikitegererezo kuri benshi.

Yavuze ko yabonyeho Tom gushyira mu bikorwa isezerano aba yatanze. Ati 'Tom ikintu yanyeretse ni uko ari umunyabigwi kandi ni umuntu utanga isezerano akarisohoza. Iyo yagusezeranyije ikintu aragikora.'

Uyu muraperi yavuze ko ikintu abantu benshi batazi kuri Tom Close ari uko ari umuhanzi ushobora kuririmba mu njyana zitandukanye zigezweho n'izo ha mbere. Ngo abantu benshi bamumenyereye mu njyana isa n'iyohereje, ariko ngo azi ibintu byinshi.

Babou yavuze ko Tom Close azi kurwanira ishyaka buri wese, ku buryo abahanzi bose bo mu Rwanda bashyigikiranye nk'uko Tom abikora 'umuziki watera imbere'.

Ati 'Ikintu nigiyeho Tom ni ubunyangamugayo. Tom ni umubyeyi, ni umujyanama ni umuntu ugushyigikira. Ngiye kugereranya abahanzi ntabwo nabona umuhanzi namugereranya nawe mu Rwanda.'

Akomeza ati 'Tom arumva, yumva inama nyinshi. Ni wa muntu ushobora kuvuga ijambo rimwe ukaza kuritekerezaho ugasanga n'ikintu kinini yakubwiye. Ndifuza ko abahanzi bose bamera nka Tom babaye nka Tom umuziki watera imbere cyane.'

Babou yavuze ko Tom Close yamubwiye ko indirimbo 'Naughty Girl' bakoranye izamufungurira amarembo y'umuziki. Avuga ko Tom Close yanditse byinshi kuri iyi ndirimbo kugera ku ruririmbo rwayo (melodie).

Muri iyi ndirimbo 'Naughty Girl' aba bahanzi bombi baririmbye ku musore usezeranya umukobwwa urukundo rwagutse. Babou avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo izacurangwa kuri Televiziyo zikomeye n'ahandi henshi imiryango igafunguka.

'Naughty Girl' niyo ndirimbo ya mbere isohokeye muri studio Version ya Babou Tight. Iyi studio iri gukorerwamo na Producer Danny Beats, Papito n'abandi irimo imishinga y'indirimbo y'abarimo Sintex, Kevin Skaa wasohoye indirimbo 'Si Belle', Kevin Kade n'abandi.

Babou umaze imyaka itanu mu muziki yabyinnye mu ndirimbo enye za Tom Close, none bakoranye indirimbo bise "Naughty Girl"
Umuraperi Babou yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiye kwigira kuri Tom Close kugira ngo umuziki w'u Rwanda utere imbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAUGHTY GIRL' YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103081/atanga-isezerano-akarisohoza-babou-tight-king-wabyiniye-tom-close-bakoranye-indirimbo-amur-103081.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)