Umunyamerikakazi Serena Williams w'imyaka 39 yatsinzwe n'Umuyapanikazi Naomi Osaka w'imyaka 23 seti 2-0 (6-3, 6-4) ahita asezererwa mu irushanwa.
Nyuma yo gutsindwa, Serena yasezeye abafana bari bitabiriye uyu mukino wabereye ku kibuga the Rod Laver Arena iherereye mu mujyi wa Melbourne, ubwo yazamuraga ikiganza akabapepera ababwira ati tuzasubira, ndetse afata ikiganza cye agishyira ku mutima mu rwego rwo kubashimira uko babanye mu rugendo rwe rw'iri rushanwa rurangiriye muri 1/2.
Ubwo yabazwaga niba ariyo nshuro ya nyuma yitabiriye iri rushanwa yegukanye inshuro zirindwi, Serena Williams yagize ati "Ntabwo mbizi, niba narigeze mvuga ibyo gusezera, sinaba narabibwiye buri wese, ubwo rero...".
Mbere yo gusohoka mu cyumba cyaberagamo ikiganiro yihanagura amarira, Serena yasabwe gusubiza ikibazo cyoroshye yabajijwe, agira ati "Ntabwo mbizi. Njye nasoje".
Nyuma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Serena yagize ati: "Abafana banjye bo muri Australia by'umwihariko muri Melbourne, uyu munsi ntabwo nitwaye neza uko byari bikwiye gusa bibaho, byari iby'agaciro gakomeye kubasha gukinira imbere yanyu""
"Uburyo mwanshyigikiye mukamba inyuma, nagakwiye kuba nabahaye ibyishimo uyu munsi, mbagiyemo ideni ry'igihe cyose, ndashimira buri wese". "Ndabakunda". Naomi Osaka uhabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry'uyu mwaka yahise abona itike yo kujya ku mukino wa nyuma.
Wari umukino ukomeye hagati ya Serena Wlliams na Naomi Osaka
Umukino warangiye Naomi atsinze seti 2-0
Serena Williams yasezerewe mu irushanwa
Serena Williams mu gahinda kenshi yasezeye ku bafana
Serena byamunaniye kwifata arira imbere y'itangazamakuru
Serena yasohotse mu kiganiro kitarangiye mu marira menshi