Uyu mugabo akunze kugaragara mu mihanda yo mu mujyi rwagati i Kigali, mu mugongo aba ahetse ibyapa biriho ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus, ndetse n’ibindi abifite mu ntoki.
Ubwo uyu mugabo w’umugore umwe n’umwana yaganiraga na IGIHE, yavuze ko hashize hafi ukwezi afashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko COVID-19 iri gutwara ubuzima bw’abantu benshi.
Ati “Ubu bukangurambaga ni icyemezo nafashe nyuma yo kubona igihugu cyacu kiri gupfusha abantu benshi, ndavuga ngo nanjye ni iki nakora kugira ngo ntange umusanzu wanjye ku gihugu.”
Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego natangiye iki gikorwa kandi mbona ko gifasha benshi kuko na wa muntu wari wibagiwe kwambara agapfukamunwa, iyo abonye ubu butumwa aribwiriza.”
Ndayisenga yifuza ko ubutumwa bwe bwatanga umusaruro ku buryo mu Rwanda nta Guma mu rugo yakongera kubaho.
Bimwe mu bikoresho uyu mugabo aba afite akoresha atambutsa ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus, ni umwambaro umeze nka gilet.
Uwo mwambaro uba ufashe ku cyapa kinini kiriho amagambo menshi avuga ingamba zo kwirinda Coronavirus ndetse n’akandi kapa gato kariho ubutumwa bukangurira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’ibindi.
Ni umurimo atangira mu masaha ya mu gitondo agasoza ku mugoroba.
Ndayisenga avuga ko uyu murimo umusaba ingufu n’ubushobozi ariko ko yiyemeje kubikora ku bwo kurengera amagara y’abantu benshi.
Ikindi kandi ni uko yandikiye Umujyi wa Kigali awusaba imikoranire maze umubwira ko asabwa kwandika ibaruwa isaba isoko, yaritsindira akabona gukora ako kazi.
Ati “Nandikiye Umujyi wa Kigali mbasaba imikoranire ntibabyemera, batekereje ko nshaka inyungu yihuse ariko ni icyemezo nakuye mu mutima wanjye ariko nshaka gushyigikira igihugu cyanjye.”
Uyu mugabo avuga ko Umujyi wa Kigali wamusabye ko yategereza muri Nyakanga 2021, maze nawe akajya mu bahatanira isoko ariko asanga atategereza ahitamo kuba atangiye gutambutsa ubutumwa.
Ndayisenga avuga ko no mu gihe icyorezo cyaba cyarangiye, afite ubutumwa butandukanye azakomeza gutambutsa.
Gusa avuga ko hari abantu benshi bajya bamuca intege ariko ko adashobora ku byitaho.
Ati “Hari abavuga ngo COVID-19 ntacyo itazanye, nkurikije uko mbibona abashyigikiye ubu butumwa ndi gutanga ni 90%. Inzego z’umutekano zirambona zikanshima”.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ukoresha ubukangurambaga butandukanye burimo indangururamajwi n’ibyapa bitandukanye biri ahantu hahurira abantu benshi bibwira abantu uko bakwirinda COVID-19.