Ba umukristo nyakuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi babaho ubuzima bwabo bashatse, bizeye ko bazabona amahirwe ku munota wa nyuma "Ko bazakizwa n'Imana, ngo izagira imbabazi" mbere yuko bapfa, nkaho Imana ari Imana y'abapfuye. Aba bashishikajwe cyane no kwita kuri iyi mibiri mibi, yuzuye gucumura.

Mu bisanzwe, abantu bibwira ko kujya mu materaniro no gusenga ariko gutinya Imana. Kimwe n'abantu kugeza ubwo bapfukama mu byondo ngo biyereka Imana, nyamara bagitsimbaraye ku ngeso zabo zose za kamere y'icyaha.

Intumwa Pawulo ivuga iki ku bukristo bwe? 'Mugere ikirenge mu cyanjye, nkuko nanjye nkigera mu cya Kristo.' 1 Abakorinto 11: 1.

Iyi ni intego ikwiriye guharanirwa na buri wese. Ntugomba guhora ubuzima bwawe bwose urwana n'icyaha runaka gusa, ahubwo rimbura burundu icyo cyaha. Iyi niyo nzira yo kwezwa, kandi abanzi bose b'umusaraba barayanga. Niyo nzira yo gukomera, kandi uzatera imbere biciye hano atari kuri wowe gusa, ahubwo no ku bazagukomokaho.

Umusaraba wa Kristo ni inyungu kandi umutwaro we uroroshye. Ubuzima bwa gikristo ni ubuzima budahungabana, bwuzuye kandi bwihagije. Niba ushaka kubona abantu bizewe, kandi bo kwigiraho ubashakishe munzira y'umusaraba. Kwemera umusaraba wa Kristo bisaba kubaho ubuzima bwo kwiyanga no kwanga icyaha.

Hari abahanzi bafite impano nziza rwose, nyamara babaho mu buzima bw'ubusambanyi. Hariho kandi ababwiriza butumwa bafite impano batazi agaciro k'umusaraba wa Kristo, mu mwuka no mu kuri. Impano ntabwo ari ubuzima ubwabazo; zishobora gukoreshwa neza na nyirazo mu buryo bw'umubiri cyangwa uburyo bw'Umwuka. Niba ushaka ejo hazaza n'ibyiringiro bizima, kurikira Kristo. Ntukizere ko kubaho ubuzima bushingiye ku idini aribwo bukristo.

Ku giti cyawe, koresha igihe cyawe ubwirize abantu umwe kuri umwe. Ntabwo umwanya n'icyubahiro umuntu afite aribyo akwiye kwibwira ko bimuhesheje agaciro, ahubwo akwiye kubikoresha mu kwamamaza ubwami bw'Imana, akazana benshi kuri Kristo. Buri wese akwiye kubiharanira kuko abandi nibabona agakiza, bizaduhesha ikamba ryiza n'igihembo kuri uriya munsi.

Source: ActiveChristianity

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ba-umukristo-nyakuri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)