Bakobwa beza! dore ibintu abasore/abagabo bakunda ku munsi wa Saint Valentin – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ku muni mukuru w'abakundana (Saint Valentin) abantu bahitamo uko bawizihiza gutandukanye, usanga ariko haribyo benshi bahurizaho cyane cyane nko kwishimana n'abo bakunda, guhana impano n'ibindi.

Muri iyi nkuru, twifashishije inyandiko zitandukanye, tubategurira ibintu abagabo baba bakunda ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) ndetse n'ibyo baba bashaka ko abakobwa bakundana babakorera:

1. Umugabo yifuza kuba hamwe n'umukunzi we kuri uyu munsi bagakora urukundo.

2. Abagabo bakunda gusohokera ahantu bakunda ndetse h'inzozi zabo bakahafatira agacupa bari kumwe n'abakunzi babo.

3. Kuri uyu munsi kandi, umugabo yishimira kugira umunsi w'ikiruhuko kugirango arusheho kubonera igihe gihagije umukunzi we.

4. Umugabo yifuza kuba ari kumwe n'umukunzi we bakarebana udufilime tw'urukundo, guhana impano  zitandukanye n'ibindi.

5. Ku munsi w'abakundanye, abagabo bakunda ko abakunzi babo babazirikana mu buryo butandukanye : kubereka inshuti zabo, kubaha impano, kubereka cyane ko babitayeho ndetse no kubaba hafi.

> Ku bijyanye n'impano, abagabo bakunda ko abakunzi babo babaha impano zikurikira ku munsi wa Saint Valentin: inkweto, amashati yo kwambara, udukomo, imibavu (parfums).

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/bakobwa-beza-dore-ibintu-mwakorera-abasore-abagabo-mukundana-bikabashimisha-ku-munsi-wa-saint-valentin/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)