Banki y'Isi igiye gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 500$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikubiye mu masezerano y'iyi nguzanyo nshya ntibiramenyekana ariko ikizwi ni uko izafasha igihugu mu nzego zirimo kubona no gukwirakwiza inkingo, kubaka urwego rw'ubuhinzi, gutera inkunga ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda.

Icyorezo cya Coronavirus cyasubije inyuma ubukungu bw'u Rwanda, aho Banki y'Isi ivuga ko ubw'uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 3,9% aho kuba 7% yari yitezwe mbere y'umwaduko wa Covid-19.

Byitezwe ko aya mafaranga azafasha igihugu kubona inkingo ziri mu by'ibanze byihutirwa bizatuma ubuzima bugaruka ku murongo, bityo n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 zikagabanywa, kuko bitagenze gutyo izi ngaruka zaba mbi kurushaho mu myaka iri imbere.

Leta yateganyije ko izakingira Abanyarwanda 60% muri iyi gahunda, bikazatwara arenga miliyoni 124$.

Abakurikiranira hafi iby'ubukungu bw'u Rwanda bavuga ko ari ingenzi cyane ko mu bihe nk'ibi bikomeye, igihugu gikora ishoramari rifatika mu buhinzi kuko uru rwego ari rumwe mu zigira ingaruka zikomeye ku busugire bw'ifaranga ry'u Rwanda, bityo mu gihe igihugu kititeza kuzanzamura urwego rw'ubukerarugendo vuba, nka rumwe mu zigira uruhare rufatika mu kwinjiriza igihugu amadevize, ari ngombwa ko izindi nk'ubuhinzi bwitabwaho cyane kugira ngo butazagira uruhare mu gutuma ifaranga ry'u Rwanda rirushaho gutakaza agaciro.

Kugera muri Nzeri umwaka ushize, ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 8.9%, bigizwemo uruhare runini n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa (byazamutse ku kigero cya 10.9% kuva muri Nzeri 2019 kugera muri Nzeri 2020) ryagaragaye cyane mu Rwanda.

Indi mpamvu ishoramari ry'ubuhinzi ari ingenzi cyane mu bihe biri imbere ni uko byamaze kugaragara ko mu cyaro, ahatuye 90% by'abakene bari mu gihugu, ari hamwe mu hasigaye hagaragara ibibazo by'ihenda ry'ibiribwa, bikarushaho n'ubundi gukenesha imiryango isanzwe ihatuye.

Nko mu mwaka ushize, ibiciro by'ibiribwa byarazamutse cyane mu cyaro ugereranyije no mu mijyi, kuko byageze kuri 15.6% ugereranyije na 9.7% mu mijyi.

Usibye umusaruro w'ubuhinzi, indi mpamvu ikomeye yatumye ifaranga ry'igihugu ritakaza agaciro harimo izamurwa ry'ibiciro by'ingendo ryabayeho umwaka ushize, ubwo imodoka rusange zemererwaga kongera gukora ingendo ariko zigatwara gusa 50% by'ubushobozi bwazo.

Abahanga mu by'ubukungu rero bavuga ko ishoramari mu buhinzi ryarinda ifaranga ry'u Rwanda gukomeza gutakaza agaciro, dore ko n'ubundi amadevize ategerejwe mu gihugu ashobora kugabanuka bitewe n'idindira ry'ubukerarugendo n'ubucuruzi mpuzamahanga bwakomwe mu nkokora n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

Ishoramari ryo muri uru rwego kandi rishobora kuba umusemburo wo gufasha Abanyarwanda kubona akazi, kuko byitezwe abantu 550 000 (bangana na 5% by'Abanyarwanda), bazatakaza imirimo yabo muri uyu mwaka.

Gushora imari mu buhinzi, nka rumwe mu nzego zitanga akazi ku bantu benshi, bishobora kongera amahirwe y'uko abantu babona imirimo kandi n'izindi nzego zirimo urw'inganda zishingira cyane ku musaruro w'ubuhinzi, zikaboneraho kuzamuka.

U Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyoni 900$ mu gufasha ubukungu kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ayo mafaranga akazakoreshwa mu kwagura ikigega kigenewe gutera inkunga abatishoboye, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere inzego z'ingenzi mu bukungu bw'igihugu, zirimo n'ibigo bito n'ibiciriritse.

Ideni ry'u Rwanda rimaze kugera kuri 66% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, rivuye kuri 58% mu mwaka wa 2019.

Banki y'Isi igiye gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 500$



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-igiye-gutera-u-rwanda-inkunga-ya-miliyoni-500

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)