Barack Obama n'umugore we Michelle Obama bagiye gushyira hanze filime 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Netflix yatangaje ko muri izi filime harimo izakinwa hifashishijwe inkuru iri mu gitabo cy'umwanditsi w'umunya-Pakistani Mohsin Hamid kitwa 'Exit West'. Inkuru iri muri iki gitabo iba ivuga kuri couple y'abakundana bakiri bato batwarwa n'urugi rufite imbaraga zidasazwe rukabatabara rukabageza mu kindi gihugu kuko mu cyabo biba bitoroshye nta mutekano.

Izi filime kandi zizaba zirimo iyitwa 'Satellite' izakorerwa muri T Street. Iyi ni kompanyi ikomeye mu gutunganya sinema yashinzwe na Rian Johnson wayoboye filime zikomeye nka 'Star Wars' yakunzwe n'abatari bake. Iyi kompanyi ayifatanyije n'uwitwa Ram Bergman nawe wamamaye mu gutunganya ama filime.

Mu zindi zizajya hanze harimo iyitwa 'Tenzing,' 'The Young Wife' na 'Firekeeper's Daughter'. Iyi yo izaba ari filime y'uruhererekane izagaragaramo umukobwa witwa Angeline Boulley w'imyaka 18 uba waratawe muri yombi na Polisi agakorwaho iperereza. Indi y'uyuhererekane izajya hanze ni ijyanye n'icyegeranyo kizajya kivuga kuri parike.

Netflix yatangaje ko izi filime zizajya hanze mu gihe kiri imbere ariko ntiyatangaje amatariki nyayo. Iyi sosiyete iri mu zikomeye zicuruza filime yagiranye amasezerano na Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018. Bakoranye ku cyegeranyo kiswe 'American Factory' cyatwaye igihembo cya Oscar mu mwaka wa 2020 nk'icyabaye kiza kurusha ibindi.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/barack-obama-n-umugore-we-michelle-obama-bagiye-gushyira-hanze-filime-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)