Byagaragaye ko Justin yanduye Covid-19 umunsi umwe mbere y'uko ubukwe bwabo buba, ubwo yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Luka (St Luke's Hospital) by'aho mu Mujyi wa Kansas.
Agejejwe muri ibyo bitaro ngo yakomeje kuremba, byari ‘incamugongo' ariko Stephanie ngo yakomeje kugira icyizere ko basezerana nubwo bimeze bityo, abajije Justin nawe arabyemera.
Yahise yumvikana n'Abaganga n'Abaforomo bo muri ibyo bitaro yari arwariyemo, ndetse nabo bashyigikira iyo gahunda y'ubukwe idasanzwe.
Stephanie yari ari ahateganyirijwe gusenga muri ibyo bitaro (hospital's chapel), mu gihe Justin we yari mu cyumba arwariyemo hamwe n'inshuti y'umuryango. Abo bageni basezeranye bifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwa ‘video' (video link), bikurikiranwa n'uhagarariye Leta (Attorney), kugira ngo yemeze niba ishyingiranwa ryabo ryemewe n'amategeko, ababwira ko uko gushyingiranwa kwabo kwemewe n'amategeko nta kibazo.
Stephanie yabwiye Ikinyamakuru KMBC cy'aho muri Kansas ati “Icyari kigamijwe uwo munsi kwari ugusezerana n'uwo umuntu akunda, kandi ni cyo twakoze. Byarangiye bibaye byiza inshuro miliyoni kurusha uko natekerezaga ko byari kugenda”.
Justin nawe yagize ati “Nkunda Stephanie, kandi byagaragaye ko cyari cyo gihe gikwiriye. Ibintu bibi byo byari nk'imvura igwa, ariko numvaga nshaka ikintu cyiza cyabivamo”.
Justin na Stephanie bifuza ko nyuma bazongera bagasubiramo amasezerano bari kumwe, bagategura ibirori bari kumwe n'inshuti zabo, mu gihe ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi mu rwego rwo kwirinda Covid-19 rizaba ryavuyeho.
Umukwe wasezeranye ari mu bitaro ubu ngo arimo koroherwa, ku buryo ashobora no gusezererwa vuba.
source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/basezeraniye-mu-byumba-bitandukanye-kuko-umwe-yari-yanduye-covid-19