Amasezerano y'uyu mutoza mu Amavubi ararangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko inzego zibishinzwe arizo Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya ruhago 'FERWAFA' zizicarana zigasuzuma umusaruro w'uyu mutoza, ubundi hagafatwa umwanzuro wo kumwongerera amasezerano cyangwa akirukanwa.
Gusa benshi mu banyarwanda bagaragaje ko bagikeneye uyu mutoza mu Amavubi, nk'uko babigaragaje mu matora yabereye ku rubuga rwa Instagram rwa Inyarwanda, aho 74% bagaragaje ko bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya agakomeza gutoza Amavubi kuko banyuzwe n'umusaruro yatanze mu gihe amaze ayatoza. 26% ni bo bagaragaje ko hashakwa undi mutoza.
Mu mikino 23 mu marushanwa atandukanye Mashami Vincent yatoje Amavubi kuva yagirwa umutoza mukuru, yatsinze imikino 5, atsindwa 7, anganya 11.
Kugeza ikipe y'igihugu muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, biri mu byatumye Abanyarwanda bongera kugirira icyizere umutoza Mashami Vincent ndetse bifuza ko ahabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi kuko ibyo yakoze ntawabitekerezaga, ndetse nta n'umutoza w'umunyamahanga watoje Amavubi wigeze abikora.
Tariki ya 18 Kanama 2018, nibwo Mashami Vincent yatangajwe nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, imyaka igiye kwirenga ari ibiri n'igice, akaba afite amahirwe menshi yo kongererwa amasezerano.
Abanyarwanda benshi bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya mu Amavubi
Bimwe mu byifuzo by'Abanyarwanda bagaragaje ko bagikeneye Mashami Vincent mu Amavubi: