Bibye imodoka yarimo umurambo abari bategereje gushyingura bagwa mu kantu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka yagombaga kwerekeza ahitwa QuikTrip gas station haherereye ku muhanda wa 12110 Lusher muri St. Louis County, Missouri yibwe itahageze abagombaga gushyingura bagwa mu kantu.

Ntabwo bisanzwe ko abantu bagiye gushyingura umuntu bategereza ko umurambo uza bagaheba ariko kuri iyi nshuro aba banyamerika bamenye bakerewe ko iyi modoka yagombaga kuzana uyu murambo yibwe urimo.

Polisi yageze ahaburiye iyi modoka saa yine na 26 zo kuri uyu wa Kane aribwo umugabo n'umugore bakekwaho kwiba iyi modoka bayinjiyemo barayitwara.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Van ya 2012 Nissan NV1500 ifite plaque ya Missouri -5MDX73 .Abayobozi bavuze ko uyu murambo n'iyi modoka biri ahitwa Godfrey, Illinois.

Ntabwo Polisi yashyize hanze imyirondoro y'uyu mugore wapfuye umurambo we ukibirwa muri iyi Van ndetse n'abagombaga kumushyingura ntibagize icyo batangaza.

Icyakora,Polisi yashyize hanze amafoto y'iyi modoka ndetse n'aba bantu 2 bakekwaho kuba bayibye kugira ngo abaturage bafashe mu iperereza.Polisi ya St. Louis niyo iri mu iperereza kuri ubu bujura.



Umugabo n'umugore bakekwa kwiba Van yarimo umurambo



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bibye-imodoka-yarimo-umurambo-abari-bategereje-gushyingura-baba-mu-gihirahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)