Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa Gatanu aho yishwe n’indwara ifata imitsi yo ku bwonko izwi nka stroke aho bivugwa ko yari ayimaranye imyaka irindwi.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini arwaye. Uwatanze amakuru yagize ati “Amaze igihe kinini arwaye kuva mu 2013. Yazize uburwayi.”
Bishop Gasore Constantin uyobora Restoration Church mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye IGIHE ko uyu mukozi w’Imana azibukirwa ku bintu byinshi bitandukanye birimo kwagura itorero.
Ati “Yari Umushumba uyobora Evangelical Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo, yayoboraga amatorero arenga 20 muri iyo ntara, akanaba n’Umushumba wa Paruwasi ya Huye. Yari no mu Nama y’Ubuyobozi ya Evangelical Restoration Church.”
Yakomeje ati “Ikindi twamwibukiraho yari umuntu w’inyangamugayo w’umunyakuri cyane, akaba umukozi w’Imana w’ubwenge bwinshi, yabaga no mu muryango wa Peace Plan aho yari muri komite yawo ku rwego rw’igihugu.”
Bishop Kabamba azwi cyane n’abize muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami riherereye i Huye ku mpanuro yakundaga kubagezaho n’inama yakundaga kubagira n’inyigisho zikora ku mitima ya benshi cyane.
Bishop Kabamba yageze i Huye mu 1995 agira uruhare mu gushinga Itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo aho yashinze amatorero arenga 20.
Uyu mugabo yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.