Mu gihugu cyo mu Buhinde inkende yibye abana babiri b'impanga umwe barayimutesha undi imijugunya mu mazi ahita ahasiga ubuzima.
Ibi si ubwa mbere bibaye kuko umwaka ushize byabayeho kandi bikomeje kumenyerwa ko umugore urangaye gato afite uruhinja asanga inkende imutwaye.
Umugore ukomoka mu gihugu cy'u Buhinde ari mu gahinda kenshi nyuma y'aho umwana we yibwe n'inkende zo mu ishyamba zamujyanye zimuta mu mazi abantu bamusanga yamaze gupfa.
Uyu mwana w'umukobwa yari amaze iminsi 8 gusa avutse ari kumwe n'impanga ye ariko ntiyagize amahirwe yo kubaho kuko izi nkende zabasanze iwabo muri Thanjavur Palace zirabatwara ariko uyu umwe ziza kumuta mu mazi ahita apfa.
Izi nkende zaciye mu rihumye umubyeyi w'aba bana zirabiba ahita avuza induru abaturage barazikurikira ku bisenge by'inzu barokora umwe ariko undi we inyamaswa imwe imuta mu mazi iri guhunga arapfa.
Ikinyamakuru India Today dukesha iyi inkuru cyavuze ko izi nkende zibye aba bana zibasanze mu rugo iwabo baryamye ku buriri bwabo. Iki kinyamakuru cyagize kiti 'Nyina w'aba bana, Buvaneswari,yemeje ko izi nkende zinjiye mu nzu ye zifata aba bana basinziriye kuwa Gatandatu.
Buvaneswari yavuze ko yatunguwe no kubona izi nkende ku gisenge cy'inzu ahita atangira kuvuza induru.Yaje kubura abana be bari baryamye ahita atabaza abaturanyi barahurura biruka kuri izi nkende babona umwana umwe ku gisenge cy'inzu.
Hashize umwanya munini baje kubona undi mwana mu mazi ari hafi y'inzu y'uyu mugore.Abaganga bahise bahagera bemeza ko uyu mwana yapfuye.
Umuyobozi wa polisi muri Thanjavur, Inspector S Chandramohan yabwiye The Times India ati 'Tukimara kumenya ibyabaye twahise tujya muri ako gace gushaka umwana wa kabiri.
Twaje kumusanga mu cyuzi cy'urwo rugo.Twahise twohereza umurambo w'uwo mwana mu bitaro bya Leta.'
Si ubwa mbere humvikanye inkuru y'inkende zibye umwana mu Buhinde kuko mu myaka 2 ishize hari iyibye umwana nabwo aboneka yapfuye,zamukomerekeje cyane.
Uyu mwana wari umaze iminsi 16 avutse,inkende zamwibye nyina mu gace kitwa Talabasta mu burasirazuba bw'ubuhinde ashakishwa na polisi n'abaturage ibihumbi 2000 bo muri ako gace.