Bariya bagabo barobaga muri uriya mugezi ahazwi nko mu Karumuna, babonye umufuka ureremba mu mazi bawufunguye babonamo uwo murambo.
Umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 40 na 50 wabonetse mu Mugezi w'Akagera mu ruhande ruherereye mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi buvuga ko butaramenya imyirondoro ye n'aho yiciwe.
Uwamugira Beatha uyobora Umurenge wa Ntarama, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko uriya murambo wabonetse mu masaha y'ikigoroba kuri uyu wa Kane.
Yagize ati 'Bigaragara ko yapfuye nubwo tutamenye icyamwishe, twasanze bamukingishijeho agafuka, ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 40 na 50.'
Uyu muyobozi avuga ko imyirondoro y'uyu mugabo itaramenyekana kuko nta n'icyangombwa bamusanganye ndetse muri kariya gace hakaba hadatuwe.
Yagize ati 'Abamubonye batubwiye ko babonye umurambo we uva mu Akagera bakawukurikira bakawukuramo ariko bavuga ko nta yandi makuru ye bazi, abenshi banahageze batubwiye ko babona batamuzi.'
Iperereza ryahise ritangira mu gihe umubiri wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu bitaro by'Itorero ADEPR kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
UKWEZI.RW