Bugesera: Mu Mugezi w'Akagera hasanzwe umurambo w'umugabo utaramenyekana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo wagaragaye mu mazi kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Amakuru avuga ko ubwo abagabo barimo baroba mu gishanga cy'Umugezi w'Akagera giherereye ahazwi nko mu Karumuna, babonye umufuka ureremba mu mazi, mu kuwukuramo ngo basanzemo umurambo w'umugabo utazwi muri ako gace bahita bahamagara ubuyobozi kugira ngo bukurikirane neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Beatha, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu masaha ya saa Munani z'amanywa ubwo wabonwaga n'abaturage barimo baroba.

Yagize ati 'Umurambo wabonywe n'abantu bari bari kuroba mu mazi, twasanze bigaragara ko yapfuye nubwo tutamenye icyamwishe, twasanze bamukingishijeho agafuka, ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 40 na 50.'

Yakomeje avuga ko uyu mugabo ataramenyekana kuko ngo umurambo we basanze nta byangombwa yari afite ndetse n'abaturage bo hafi aho abenshi bakaba bavuze ko batamuzi.

Ati 'Aho wabonetse ni mugishanga nta bantu banatuye hafi aho, abamubonye batubwiye ko babonye umurambo we uva mu Akagera bakawukurikira bakawukuramo ariko bavuga ko nta yandi makuru ye bazi, abenshi banahageze batubwiye ko babona batamuzi.'

Gitifu Uwamugira yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzumwa n'inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe n'uburyo yapfuyemo.

Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza mu gukomeza gukurikirana uwaba yishe uyu mugabo cyangwa icyamwishe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-mu-mugezi-w-akagera-hasanzwe-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)