Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze twatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Manirafasha Jean de la Paix aregwamo hamwe na bagenzi be bane aribo Habimana Fidele, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel. Bashinjwa ibyaha byo kumunga amutungo wa Leta.
Mu iburanisha ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ababurana bari bitabiriye ari bane n’ababunganira batatu ariko Visi Meya Maniraguha ntiyitaba urukiko ku mpamvu yagaragaje mu nyandiko.
Yandikiye urukiko ko ataboneka kubera aturuka mu kandi Karere kandi ingendo zirenga uturere zibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 nubwo yari yagaragaye mu mbuga y’urukiko muri iki gitondo.
Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 9 Werurwe 2021 saa mbiri za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi agatanga impamvu zumvikana. Rukazakomeza humvwa ubushinjacyaha kuri iki kirego.
Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.
Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidele ni Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ubu ashinzwe ubuhinzi mu mirenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.
Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje