Bwa mbere, Chistopher yahishuye ko ari mu rukundo n'umukunzi we bamaranye igihe kirekire. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Muneza Christopher yavuze ko afite umukunzi bamaranye imyaka irenga itatu,ibi yabitangaje ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021.

Uyu muhanzi utarakunze kugaragara mu itangazamakuru ko afite umukunzi,yashyize avuga ko amufite ariko ko adafite byinshi yamutangazaho ngo kuko aracyafite igihe cyo kubikora.

Ubwo yizihizaga isabukuru ye, Christopher yasohoye amafoto n'amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y'umutima n'indi mirimbo y'ubuzima yasize urwibutso mu mutima w'uyu musore.

Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n'ikiganza cy'umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati 'Imbaraga z'urukundo, mbega gutungurwa!' Kuri 'Cake' handitseho ngo 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-chistopher-yahishuye-ko-ari-mu-rukundo-numukunzi-we-bamaranye-igihe-kirekire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)