Byinshi kuri batanu barimo abashya bagize Aka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Aka kanama katangajwe mu gihe amajonjora ya Miss Rwanda ari gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no kuri KC2 nk'uburyo bushya iri rushanwa iri gukoresha mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Abagize aka kanama n'ab'igitsina gore gusa! Bayobowe na Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly umaze itatu idasimburwa; umunyamakuru Emma Claudine na Pamela Mudakikwa binjiye bwa mbere mu bagize akanama ndetse n'umuhanzikazi Mariya Yohana na Michelle Iradukunda.

Pamela Mudakikwa ni impuguke mu bijyanye n'itumanaho abimazemo imyaka 10. Akoresha ubuhanga bwe mu itumanaho mu kaganiriza ingeri z'abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye harimo iterambere ry'umuntu ku giti cye, kubaka ingagaciro z'umuryango, guteza imbere umuco no guha ubushobozi urubyiruko.

Pamela yabaye Umunyamakuru wa Radio Salus muri iki gihe ashinzwe itumanaho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF.

Emma Claudine azwi cyane mu biganiro ku buzima bw'ingimbi n'abangavu mu gihe cy'imyaka 15. Muri 2005 kuri Radio Salus yatangije ikiganiro cy'imyororekere cyitwaga 'Imenye nawe. Mu kinyamakuru (Magazine) yitwa ni Nyampinga, afitemo urupauro rwitwa "Baza shangazi".

Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. Avuye mu Buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Théâtre muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare n'abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Nyuma yagiye ahindura akazi ariko ibyo kwandika, gukina no kuyobora filime n'amakinamico ni ibintu bimuba ku mutima n'ubwo atabikora nk'akazi.

Abasanzwe bifashishwa mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda barimo Mutesi Jolly ubakuriye, umuhanzikazi wagwije ibigwi Mariya Yohana n'umunyamakuru Michelle Iradukunda wahatanye muri iri rushwa rya Miss Rwanda.

Mariya Yohana Mukankuranga ni umuhanzi w'injyana gakondo, impirimbanyi y'umuco n'iterambere ry'umugore. Ubu ni umutoza w'Itorero ry'Igihugu Urukerereza. Yari mu Kanama Nkemurampaka k'icyiciro cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

Michele Iradukunda ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 8. Yahatanye mu marushanwa y'ubwiza haba ku rwego rw'amashuri no ku rwego rw'igihugu. Ni kunshuro ya kabari agaragaye mu kanama nkemurampaka.

Ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2009 ariko ntiyabashagutsinda. Mu 2010 yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (Miss NUR) yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

Mu 2013 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru akorera Isango Star ahava yerekeza mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru.

Mutesi Jolly Nyampinga w'u Rwanda 2016 afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ububanyi n'Amahanga [International relations].

Ubu ari gushakisha indi mpamyabumenyi mu bukungu [Finance]. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Ni we utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n'abayobozi [National annual youth Project].

Afite igikombe cy'umugore uvuga rikijyana mu 2019 [Best Female Influencer Awards 2019]. Ni Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yitwa Daraja Investment gateway Limited.

Abakobwa bagera kuri 402 bahatanye muri Miss Rwanda bifashishije iyakure

Umubare w'abakobwa biyandikishe muri Miss Rwanda 2021 ni munini cyane. Ndetse ko hari n'abakobwa biga n'abasoje amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari mu Rwanda n'abari mu mahanga [Bamaze kuza i Kigali]. Umubare munini wazamutse bitewe n'uko iri rushanwa ryohereje ibyo bagenderagaho.

Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yavuze ko bashingiye ku kuba abakobwa bariyandikishije bifashishije murandari 'Twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w'ikoranabuhanga ndetse n'umuhezo aho kuyasubika.'

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryiyandikishijemo abakobwa basanzwe barahatanye muri iri rushanwa ndetse n'abashya bashaka kwambikwa ikamba.

Abakobwa bose biyandikishije muri iri rushanwa bamaze kwohererezwa ibibazo bisa (bimwe), buri wese yifata amashusho (Akoresheje telefoni, camera cyangwa ikindi gikoresho gifata amashusho) asobanura uko yumva iyo ngingo yabajijweho.

Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa ntikazashingira ku mashusho (yaba meza cyangwa mibi) bitewe n'igikoresho umukobwa yakoresheje, ahubwo bazita ku buryo umukobwa yasobanuye ikibazo cyangwa se ingingo yabajijweho.

Umukobwa azohereza amashusho ye yifashe ayashyire ku rubuga rwa Miss Rwanda (missrwanda.rw). Abategura iri rushanwa bazabishyikiriza akanama nkemurampaka gahitemo ababashije gutsinda, hanyuma batangazwe.

Ubwiza bw'abakobwa bwamaze kubonwa, kuko buri mukobwa yohereje ifoto imugaragaza neza. Bivuze ko akanama nkemurampaka kazita cyane ku byo noneho umukobwa azaba yasubije mu bibazo yabajijwe.

Umubare akanama nkemurampaka kazahitamo ntuzwi kuko no mu bihe bisanzwe bahitamo umubare w'abakobwa batandukanye bitewe n'intara babaga bagezemo n'uburyo abakobwa babashije gusubizamo.

Ibibazo byabajijwe abakobwa birafunguye. Urugero; Uramutse ubaye Miss Rwanda 2021 ni iki wakora mu guhangana n'inda ziterwa abangavu? Ni ubuhe bukangurambaga wakora mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19?

Abakobwa akanama nkemurampaka kazemeza ko batsinze bazatangira gutorwa ku rubuga rwa Internet no kuri SMS.

Abazaba bamaze gutorwa, ukongeraho abafite aho bahuriye n'irushanwa; abafata amafoto n'amashusho, akanama nkemurampaka, abakoresha imbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa, abatetsi, abakora 'make up' n'abandi bazapimwa Covid-19 hifashishijwe PCR [Buri muntu n'Ibihumbi 50 Frw].

Ibizamini nibigaragaza ko bose ari bazima bazajya ahantu hamwe muri La Palisse Hotel i Nyamata. Nta muntu wemerewe kwinjira no gusohoka. Ibizahabera byose bizajya bitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Guhitamo abakobwa bahatana mu cyiciro cya nyuma 'Pre-Selection' bizakorwa mu buryo busanzwe. Hazitabazwa akanama nkemurampaka, abakobwa biyerekane nk'uko bisanzwe. Aho bitandukaniye kuri iyi nshuro n'uko bizakorwa mu muhezo.

Abakobwa bazatsindwa bazava mu mwiherero batahe. Hanyuma abasigaye bazaguma mu mwiherero bakorera ibikorwa bitandukanye. N'umunsi wa nyuma w'iri rushanwa (Final) uzakorwa muri ubu buryo.

Uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zizagenda zoroshywa, birashoboka ko abantu bashobora kuzemererwa kwitabira iri rushanwa.

Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection' yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w'irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

Mutesi Jolly Nyampinga w'u Rwanda 2016 ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka kazemeza abakobwa bazaserukira Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Umunyamuziki wagwijwe ibigwi Mariya Yohana yagarutse mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda

Umunyamakuru Emma Claudine wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus, bwa mbere yinjiye mu bagize akanama ka Miss Rwanda

Pamela Mudakikwa wakoze kuri Radio Salus, ubu ashinzwe itumanaho muri MIGEPROF yinjiye bwa mbere mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Umunyamakuru Michelle Iradukunda yagarutse mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Aba ni bamwe mu bakoze bamaze gutambuka kuri Televiziyo bahatanira guserukira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2021




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103123/byinshi-kuri-batanu-barimo-abashya-bagize-akanama-nkemurampaka-ka-miss-rwanda-2021-103123.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)