Nubwo mu mupira w'amaguru bishoboka, ariko biragoye cyane mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe kiri imbere ko AS Kigali izinjiza ibitego bitatu mu izamu rya Sfaxien yo itinjizwa.
Wari umukino ubanza mu cyiciro cya gatatu muri CAF Confederations Cup, kizatanga ikipe izajya mu matsinda ku ikipe izatsinda umukino.
As Kigali yinjiye mu mukino ifite gahunda yo gukina igasatira, ndetse iranabigerageza ariko ntibyayihira kuko yinjijwe igitego cya mbere hakiri kare cyane, ku munota wa 7, ku mupira wari uvuye muri Koruneri umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ndetse n'ubwugarizi bwe ntibahagarara neza, maze Feras Shaouti abatsinda igitego cy'umutwe.
Ntabwo AS Kigali yacitse intege kuko yagerageje gukina umupira mwiza ndetse ikanagerageza amahirwe yo gutsinda, ariko abarimo Orotomal Alex na Tchabalala ntibabyaza umusaruro uburyo babonye.
Byagaragaraga ko AS Kigali ikomeje gukina neza iza kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Sfaxien nayo yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ndetse ikomeza gusirisimba imbere y'izamu rya Bakame, ariko we n'ubwugarizi bwe bwari bwikosoye bakomeza gutabara ikipe.
Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Sfaxien iri imbere n'igitego 1-0 bwa AS Kigali, amakipe ajya mu karuhuko k'iminota 15.
Sfaxien yagarutse mu gice cya kabiri isatira cyane izamu rya AS Kigali, aho ku munota wa 54 Ahmed Ammar yatsinze igitego cya kabiri cy'iyi kipe y'ubukombe muri Afurika.
AS Kigali yakomeje gushyiramo imbaraga cyane kuko nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri yakomeje gusatira ntabwo yigeze ijya kuryama mu izamu.
Ku munota wa 61 AS Kigali yafunguye amazamu, ku mupira wazamukanwe na Rugirayabo Hassan akase umupira, Nour Zammouri ahita yitsinda igitego, biba 2-1.
Sfaxien yakomeje gucurika ikibuga n'umusifuzi ukomoka muri Sychelle akabibafashamo, ku munota wa 72 Mohamed Soula yatsinze igitego cya gatatu, aza no gushyiramo icy'agashinguracumu cya kane umupira ugana ku musozo.
Ku munota wa 90, Muhadjiri Hakizimana yakoze ikosa, bituma ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri bimuviramo guhabwa ikarita itukura bituma atazakina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Gutsindwa uyu mukino byatumye amahirwe ya AS Kigali yo kwerekeza mu matsinda ayoyoka, kuko isabwa gutsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe kiri imbere.
Ikipe izasezerera indi hagati ya AS Kigali na CS Sfaxien, izahita yerekeza mu matsinda y'iri rushanwa.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
AS Kigali yatsinzwe umukino ubanza mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederations Cup na CS Sfaxien 4-1.