Clarisse Karasira ntakiri ingaragu…Yasezeranye mu Murenge n'umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru, kivuga ko Ifashabayo Sylvain Dejoie yishimiye iyi ntambwe bateye we n'umukunzi we Clarisse Karasira.

Yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry'u Rwanda akemeza ko agiye kubana n'umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk'umusore w'umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n'ibihe.

Ati 'Nzamura akaboko ndahirira imbere y'amategeko y'u Rwanda kubana n'umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by'igiciro kinini cyane.'

Akomeza ati 'Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b'abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy'Isi ya Rurema.'

Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y'amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango w'ubukwe bazakora mu mezi nk'atatu ari imbere.

Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n'ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye'.

Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w'imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo ! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk'umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam'. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Clarisse-Karasira-ntakiri-ingaragu-Yasezeranye-mu-Murenge-n-umukunzi-we-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)