Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe cyane mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie, biyemeza kubana akaramata.
Ni umuhango wabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 ubera mu murenge wa Rusororo.
Uku gusezerana kwabo kukaba kwitabiriwe n'abantu bake bitewe n'ibihe igihugu kirimo byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoe yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.
Icyo gihe Clarisse yagize ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y'ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'
Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z'urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.
Karasira wakunzwe mu ndirimbo 'Gira neza', 'Twapfaga Iki?', 'Ubuto', 'Kabeho', 'Imitamenwa', 'Ntizagushuke', yambitswe impeta nyuma y'iminsi mike ahaye ababyeyi be imodoka nk'impano yo kubashimira ko bamureze neza.