Clarisse Karasira yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto yisize ibirungo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda by'umwihariko mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yisize ibirungo. Iyi ni ifoto Clarisse Karasira yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Iyi niyo foto Clarisse Karasira yashyize hanze

Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto, abafana be benshi babicishije aho bandikira ibitekerezo (comment section) bagize byinshi bavuga kuri iyi foto gusa nkuko byagaragaye abenshi bagiye bakoresheje uturango tw'imitima (❤️❤️) kugirango bereke uyu mwari ko bamwishimiye ndetse banamukunda.

Ku rundi ruhande Clarisse Karasira we yashyize hanze iyi foto mu rwego rwo kumenyesha abafana be ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze album ye nshya yise " Mama wa Africa ".

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yazamuye-imbamutima-zabafana-be-ubwo-yashyiraga-hanze-ifoto-yisize-ibirungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)