Perezida Paul KAGAME yatangaje ko COVID-19 yerekanye ko buri munyarwanda afite ubushobozi kubikorwa by'ubutwari.
Abinyujije kurukutarwe rwa twitter, umukuru w'igihugu yavuze ko urugamba rwo guhashya COVID-19 rugikomeje, ashima inzego z'ubuzima n'iz'umutekano ku bwitange n'ubutwari bwabo, asaba buri munyarwanda gukomeze guharanira kurinda mugenzi we.
Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.
â" Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021
Umukuru w'igihugu yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wambere tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwari .
Uyu munsi usanze abanyarwanda n'isi muri rusange byugarijwe na Corona virus.
Ubusanzwe uyumunsi wizihizwaga mubirori rusange gusa kuri ubu siko bimeze kuko kuri iyinshuro harimo impinduka yatewe n'icyorezo kitwugarije.
Murwego rwo gukomeza kwirinda abanyanyarwanda abaraza kuwizihiza bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.
Umukuru w'igihugu yifurije abanyarwanda umunsi mukuru agira ati 'Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we'.
Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwada bose umunsi mwiza w'intwari z'igihugu cyacu zabayeho mu bihe bitandukanye by'amateka y'u Rwanda ,aho insanganyamatsiko igira iti ' UBUTWARI MU BANYA RWANDA AGACIRO KACU '
Hari bimwe mu bikorwa abanyarwanda benshi baba biteze k'umunsi nkuyu birimo imikino y'umupira w'amaguru, imipira y'amaboko, gusiganwa ku magare, ibyo bintu babyishimiraga ariko muri iki gihe ho ntibishoboka.
Gusa kuri ubu hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari, kiza gutambutswa kuri Televiziyo.
%