CP Kabera yihanangirije abanyeshuri batangiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 -

webrwanda
0

Ibi CP Kabera yabitangaje kuwa 24 Gashyantare 2021 ubwo yari mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya COVID-19.

Kuwa 23 Gashyantare 2021, nibwo amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara hafi ukwezi adatanga amasomo.

CP Kabera yavuze ko mu igenzura Polisi y’Igihugu yakoze, yasanze mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, hari abanyeshuri benshi ndetse n’urundi rubyiruko ruri kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati ”Amashuri murabizi ko yari amaze igihe afunze ariko ubu aho turi kugenzura hirya no hino, aho bategera za bus, usanga bambaye nabi udupfukamunwa, baramukanya bakorana mu ntoki, abandi barahoberana, baregeranye, ukumva ko hari ibintu biri kubagora cyane.”

CP Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kwirinda runarinda n’abandi.

Ati “Turagira ngo tuvuge ko ibyo bintu rwose urubyiruko rushoboye kubyirinda rwa kwirinda, rukarinda bagenzi babo, rukarinda ababyeyi, rukarinda abavandimwe kuko umuntu umwe ashobora kwanduza benshi.”

CP Kabera yavuze ko mu isesengura Polisi y’Igihugu yakoze yasanze urubyiruko rurenga ku mabwiriza nkana kuko benshi baba basobanuriwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ati ”Biragoye kumva uburyo umuntu ukuze ushobora gusoma ububi bw’iki cyorezo, abasha kubona ingaruka atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose ashobora kuba atabiha agaciro.”

CP Kabera yasabye urubyiruko kubarihiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi bagatanga amakuru ku bantu bayarenzeho.

Ati “Bakwiye kuba baduha amakuru aho babonye bitagenda, cyangwa aho abantu bari kurenga ku mabwiriza. Njye numva ari inshingano za buri muturarwanda ariko nk’urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo numva bafite inshingano ziremereye”.

Mu bihe bitandukanye Polisi y’Igihugu yagiye yereka itangazamakuru abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ugasanga benshi muri bo n’urubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaburiye abanyeshuri barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 / Ifoto: RNP



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)