Uyu mwana w'umunya Portugal witwa Tomas w'imyaka 7, yavuwe kanseri ikomeye ya neuroblastoma muri Nzeri 2019.
Nyuma yo kongera kurwara mu Ukwakira umwaka ushize,ababyeyi ba Tomas bahise bongera gushaka abagiraneza bo kubatera inkunga ngo uyu mwana wabo avurwe.
Aha niho Cristiano na Georgina bahise bahagoboka batanga amafaranga asabwa ngo uyu mwana avurwe.
Ntabwo bigeze batangaza iby'iki gikorwa gusa byashyizwe hanze n'umuvandimwe wa Georgina witwa Ivana,wabashimiye urukundo bagaragarije uyu mwana.
Yagize ati 'Mwarakoze Georgina na Cristiano ku bufasha mwatanze,ubufatanye n'umutima mwiza.
Mwarakoze cyane kudufasha kugira ngo Tomas abone ubuvuzi.'
Uyu mwana ari kuvurirwa mu bitaro byitwa D'Hebron mu mujyi wa Barcelona aho ari gukorerwa ibizami no gukomeza kwitabwaho.
Cristiano Ronaldo ntabwo ari ubwa mbere atanze amafaranga menshi mu gutabara abantu yaba mu buvuzi ndetse no muri iki gihe cya Covid-19 yatanze miliyoni y'amapawundi.
CR7 w'imyaka 36 ni ambasaderi wa Save the Children, Unicef na World Vision.
Muri 2013, yatanze igihembo cya £89,000 yahawe na UEFA kubera ko yaje mu ikipe y'umwaka kijya muri Croix rouge.
Uyu mwana yatabawe na CR7 n'umukunzi we