Siyansi ishobora kuba yaratuzaniye ibyiza byinshi birimo nko koroshya ingendo, ubuvuzi bugezweho, internet ndetse nibindi byoroheje ubuzima bwacu, ariko nyamara burya siyansi hari andi makuru umuntu yakwita mabi iba iduhishiye.
Kuri ubu hari umuhanga muri siyansi wavuze ko dukwiye kwemera ndetse no kwizera ko ntabundi buzima bubaho nyuma y'ubu, bivuze ko uko bimeze kose tugomba kubaho muri ubu buzima bwo ku isi ntagutekereza ko tuzabaho ubundi.
Uyu mugabo witwa Sean Carroll usanzwe yigisha muri kaminuza ya California Institute of Technology yabwiye ikinyamakuru 'Express' ati: 'ubuzima nyuma yubu tubamo bushoboka muburyo bumwe, gutandukanya ubwenge dufite ubu ndetse n'umubiri.
Aba basobanura ko kugira ngo umuntu yitwe ko yakomeje ubuzima nyuma y'urupfu aruko yakomereza aho yari ageze kandi bidashoboka. Avuga ko ubwenge n'imitekerereze umuntu afite iyo amaze gupfa bidashoboka ko byakomeza kubaho, avuga ko ahantu ho kubaho ku kiremwamuntu ari hano ku isi, bityo iyo umuntu amaze gupfa biba birangiye nta bundi buzima bushoboka.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/cyoreabahanga-bemeje-ko-nta-bundi-buzima-bubaho-nyuma-yo-gupfa/