Danny Usengimana yanyomoje ibyo kwerekeza muri Canada agasanga umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC n'Amavubi, Danny Usengimana aranyomoza amakuru y'uko yaba agiye kwerekeza muri Canada agasanga umugore we muri baherutse gukora ubukwe.

Tariki ya 10 Ukuboza 2020 nibwo Danny Usengimana yakoze ubukwe na Nyangabire Francine usanzwe uba muri Canada, nyuma y'ubu bukwe byahise bivugwa ko uyu mukinnyi azasanga umugore we bagatura iki gihugu ndetse hari n'inshuti ze yabyemereye.

Uyu rutahizamu yari mu bakinnyi ikipe y'igihugu yitabaje muri shampiyona y'Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' irimo kubera muri Cameroun, ndetse yagaragaye mu mikino ibiri yo mu itsinda, umukino wa Uganda na Maroc yose yinjiyemo asimbura.

Umukino wa 3 w'itsinda wo Amavubi yatsinzemo Togo 3-2 ntabwo yawukinnye kimwe n'umukino wa ¼ Amavubi yasezerewemo na Guinea iyatsinze 1-0 tariki ya 31 Mutarama 2021.

Ku munsi w'ejo abinyujije kuri Instagrama Stories ye, Danny Usengimana yashyizemo umupira we wo mu ikipe y'igihugu 'Jersey' yakinanye muri iri rushanwa usinyweho n'abakinnyi bose ndetse n'abatoza yandikaho ati 'dufatanyije turashoboye.'

Iki ni kimwe mu gikorwa ubundi umuntu akora asa n'usezera kuri bagenzi be bari bamaranye igihe, bikaba ari nk'urwibutso rwe kuri bo.

Nyuma y'uko bikwirakwiye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyamba, bikaba byarateje urujijo rukomeye mu bakunzi ba ruhago aho byatangiye kuvugwa ko agiye kwerekeza muri Canada asanzeyo umugore we, akaba yabikoraga mu rwego gusezera, aho byavugwaga ko ari ryo rushanwa rye rya nyuma akinnye mu Mavubi.

ISIMBI yagerageje gushakisha amakuru ariko Danny Usengimana ntiyabasha kuboneka, bamwe mu bakinnyi bari kumwe mu ikipe y'igihugu basinye kuri uyu mupira bakaba babwiye ISIMBI ko atabikoze mu rwego rwo gusezera kuko buri mukinnyi ubishaka yabikoze, bagenzi be bamusinyiye kuri jersey.

Abinyujije kuri Instagram Stories, Danny Usengimana yanyomoje aya makuru aho avuga ko ari ibihuha.

Kuba yakwerekeza muri Canada si igitangaza kuko ni inkuru nisanzwe izwi, ahubwo hakibazwa igihe azagendera.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi icya mbere ategereje ari ukurangiza amasezerano afitiye APR FC azarangira muri Nyakanga 2021.

Andi amakuru ni uko arimo gushakirwa ikipe muri iki gihugu akaba yagenda asanze umuryango we ariko agiye no gukina umupira nk'akazi ke amazemo igihe.

Amwe mu makuru aturuka mu nshuti ze za hafi, ni uko nta gihe kinini asigaje mu Rwanda ndetse ko kuba yakongera gukina mu Rwanda umwaka utaha bigoye, ni mu gihe bivugwa ko yamaze kubona Visa yerekeza muri iki gihugu.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Police FC na APR FC zo mu Rwanda, yanakiniye kandi Singida United yo muri Tanzania.

Yanyomoje aya makuru
ifoto yateje urujijo kuri benshi
Ni umwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa Uganda muri CHAN



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/danny-usengimana-yanyomoje-ibyo-kwerekeza-muri-canada-agasanga-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)