Diyoseze ya Cyangungu yapfushije Musenyeri muri 2018 yahawe umushya ari we Padiri Sinayobye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06 Gashyantare 2021 ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu.

Padiri Edouard Sinayobye ubu wagizwe Musenyeri, yari asanzwe ari Umuyoboz wa Seminari Nkuru ya Nyumba yo muri Diyoseze ya Butare.

Edouard Sinayobye wahawe ubusaseridoti muri 2000, asanzwe ari n'umwanditsi kuko hari igitabo yanditse kivuga ku mabonekerwa y'i Kibeho, akaba yaragiye akora n'ibindi bikorwa binyuranye.

Mu mirimo ya kiliziya Gatulika yakunze gukorera muri Diyoseze ya Huye harimo umuyobozi wungirije wa wa Katederali ya Butare ndetse yanabaye umucungamutungo w'iyi Diyoseze.

Padiri Sinayobye wavukiye mu Karere ka Gisagara muri Mata 1966, asanzwe afite impamyabumenyi y'Ikirenga (Doctorat) muri Tewolojiya.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Diyoseze-ya-Cyangungu-yapfushije-Musenyeri-muri-2018-yahawe-umushya-ari-we-Padiri-Sinayobye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)