Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0
  • Ibikorwa bishobora kwangiza umubano w'abashakanye
  • Ibitera umugore washatse agahinda gakomeye mu mibereho ye.
  • Ibintu bishobora gutuma umugore akuzinukwa agatangira kuguca inyuma

Ibi ni ibintu umugabo wese yakagombye guha agaciro kandi akabizirikana cyane mu rwego rwo guha agaciro umugore we no kumenya ibyo aba amukeneyeho

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa cy'ingenzi kurusha ibindi byose nk'uko duhora tubibibutsa. Nubona rero iki gikorwa kitakigenda neza murugo rwanyu uzamenyeko hari byinshi byamaze kwangirika, kandi bikaba bishobora no gusenya urugo rwanyu kuko biriya bihera imbere byangiza mu mitima y'abashakanye. Umugabo ukunda umugore we rero agamba kuzirikana ku byo aba akeneye ari na yo mpamvu YEGOB ibagira inama yo kwirinda ibi bintu:

1.Kwikinisha cyane

Igitsina cy'umugabo kimeze nk'imodoka, uko gikoreshwa cyane ninako kirushaho gucika intege. Ntushobora kwikinisha buri kanya ngo wibwire ko uzitwara neza buri gihe mu gitanda. Kwikinisha basore n'abagabo bamwe babikora batazi ko bibagiraho ingaruka mbi harimo no kubura ubushake. Ibi iyo ubikora cyane bigeraho ukumva utagikeneye kubonana n'umugore wawe kandi mu byukuri we aba agukenye, bigatuma rero mudahuza kuko yibaza ukuntu agiye gusubirana ubusugi bwo kudatera akabriro kandi yari mu bihe bye byiza byo kubikora. Niba wajyaga wiyangiriza ubuzima utabizi ukwiriye guhagarika iyi myitwarire.

2.Kuywa itabi

Kugira ngo umugabo agire ubushake buhoraho cyangwa budahindagurika ni uko amaraso aba atembera neza . Mugomba kumenya neza rero ko uburozi buba mu itabi bugira ingaruka mbi ku mitemberere y'amaraso, bikaba byateza ikibazo gikomeye umugabo inshuro nyinshi cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro.

3.Kugira ibibazo ibibazo birenze/kwiheba

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo byinshi byo kubura ubushake ku bagabo biterwa n'ibabazo bituruka mu mutwe. Ubusanzwe ibitekerezo by'umuntu ntibishobora kuba ahantu habiri icyarimwe. Biragoye ko umugabo yaba atekereza ibindi biazo ngo anitware neza mu gikorwa cyo gutera akabariro. Kwiheba cyangwa kugira ibibazo byinshi nayo ni impamvu itera abagabo kugira ikibazo cyo kubura ubushake. Ni naho uzasanga abagore benshi bijujutira abagabo babo ko batakemera ko batera akabariro ngo babarutishije akazi/ imirimo bakora kubera kuyihugiramo cyane ntibagire ubushake bw'akabariro kandi abagore babikeneye.

4.Kunywa inzoga nyinshi

Abagabo bamwe bakunda kunywa inzoga nyinshi mu rwego rwo kubongerera ubushake mu gihe cyo gutera akabariro ariko ntibamenye ko bari kwiyangiza. Mu nzoga haba harimo isukari kandi uko urushaho kunywa inzoga ninako urushaho kongera isukari mu mubiri ari nabyo bituma ubushake bugenda bugabanuka. Ikindi ni uko iyo umuntu yimenyereje kunywa inzoga ngo zimutere ubushake, umubiri ugeraho ukabimenyera kuburyo iyo zabuze ntabushake umugabo yagira.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-bibabaza-abagore-bikabatera-kwibaza-ukuntu-babaye-amasugi-kandi-bafite-abagabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)