Dore ingaruka mbi zo kutizera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo". Abefeso 4:13-15

Inyigisho zigaruka ku kwizera by'umwihariko muri iki gihe cya Covid19, zirakenewe cyane. Birashoboka ko ari isomo iki cyorezo kizarangira tumenye neza.

Abisiraheli mu butatayu bacishijwe mu nzira y'ibizigu imyaka 40 bajya mu gihugu cy'isezerano abageze kuri miliyoni 2 barapfa, nyamara hari inzira ya bugufi bari guca bagashyikayo batavunitse. Imana yabibakoreye kugira ngo bamenye ko umuntu adatunzwe n'umutsima gusa ahubwo ari ijambo ry'Imana.

Imana iyo irimo iratwigisha, tugomba kumva neza icyo ishaka kutwigisha. Muri iki gihe abantu benshi batakaje akazi, indege ziraparitse ku bibuga, ubucuruzi bwarahagaze, abenshi bari muri Guma murugo ya 2. Abantu benshi barahangayitse bafite ubwoba, ariko abakristo tugomba kwiga kumenya ko tugomba gukomeza kwizera Imana no mu gihe kibi nk'iki.

Iri somo rivuga kwizera twararirimbye, twararyigishije abakristo benshi bararizi ariko noneho harageze ko dushyira mu bikorwa ukwizera kwacu. Aho Bibiliya ivuga ngo 'Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera'. Ibi nta mahitamo dufite yaba ukijijwe yaba udakijijwe, harageze ko umuntu yiga kubaho kubwo kwizera no kubana neza n'Imana kugira ngo abashe kubona nibura ifunguro ry'umunsi umwe.

Mbere yo kuvuga ku ngaruka zo kutizera, reka tugaruke ku bintu Imana itwifuriza nkuko twabisomye mu ijambo ry'Imana haruguru:

Kugira ubumwe bwo kwizera

Kugira ngo ugire ubumwe na mugenzi wawe, icyambere ni uko ugirana ubumwe n'Imana hanyuma mukaba umwe nk'umubiri umwe. Ikibabaje ni uko abizera tutari umwe!, aho itorero rimwe ritegura igiterane abandi bashumba ntibakizemo kandi twese ari Kristo dukorera. Aho abantu bakorera Imana buri wese yubaka ubwami bwe no gukommera kwe ariko nta bumwe bwo muri Kristo Yesu.

Hari umushumba wigeze kuvuga ngo 'Niba hari igisirikare cyubatse nabi mu isi, ni icya Kristo'. Iyo turirimba ngo turi abasirikare benshi twogejwe mu maraso, abasirikare barasana hagati yabo ni abakristo!?. Nitwe tutumvikana, dupfa intebe, dupfa amafaranga, ibintu bitakagombye kubaho.

Kumenya Umwana w'Imana

Iyo tuvuze kumenya ntabwo ari ukumenya mu mutwe, ahubwo ni uguhishurirwa. Yesu yaravuze ngo' Ntawe uzi Imana usibye uzi Umwana, kandi ntawe uzi Umwana usibye uwo Data ashatse kumuhishurira'. Wari uzi ko umuntu ashobora kumara imyaka 20 mu rusengero ataramenya Yesu?, akaririmba, agahabwa inshingano, akayobora abandi atarigeze ahishurirwa Yesu!.

Akabazo koroheje, ese wigeze umenya Kristo ku giti cyawe?, Yesu yigeze akwihishurira wumva uramumenye, wumva umenye Umwana w'Imana?. Tugomba kuba dufite kwizera turi ku kigero cya Kristo, tutaragwingiye mu gihagararo, mu mbaraga, mu bwenge no mumarangamutima.

Ibibazo/ingaruka mbi abantu batavutse mukwizera( Batizera) bahura nabyo(nazo)

Bahora ari abana mu gakiza: Umuntu akaba amaze imyaka 5/10 mu rusengero, ariko akaba acyibaza ibibazo by'abana. Cyangwa se wareba imikorere ye, ukabona ari umwana mu gakiza pe!. Ikibazo cyabaye mu karere k'ibiyaga bigari no mu matorero amaze imyaka myinshi, ni uko abantu bagize ikibazo cyo kurerwa. Kubera rero kuvuka umwana akirera, ntashobora gukura mu gakiza.

Kujyanwa hirya no hino n'imiyaga n'imyigishirize (Kwakira imyigishirize ipfuye): Niba hari ikintu kirimo kugusha abantu benshi, kirimo koreka imbaga ni imyigishirize. Umuntu arabyuka agacurika ijambo ry'Imana agamije inyungu kandi bakamukurikira. Bibiliya iravuga ngo 'Mu minsi y'imperuka abantu bazirundanyiriza abigisha bahwanye n'irari ryabo'.

Aho bababwira kwizera Yesu mu buryo bubazanira inyungu ariko butabazanira ubugingo, aho abantu bavuga kwizera ku buryo bubazanira umugati ariko bitabahindura kuba abakristo.

Uburiganya bw'abantu: Hari amatorero menshi atangira kubw'uburiganya, hari ubukwe bwinshi bubaho ku buriganya. Umuntu akicara akabona uwo mukobwa ntazamubona ariko yamenya ko akunda gusenga agahita atereta abahanuzi. Umuhanuzi w'iCyangugu agahamagara, uw'iKibungo agahamagara, uwa Kigali agahamagara, umukobwa akazashyingirwa ku buriganya nta Mana yigeze ibahuza.

Ubwenge bubi: Aho bavuga ngo 'Ariko nawe wagira ubwenge', umuntu agasaba viza agaherekezwa yagera mu burayi no muri amerika agahita ahindura amazina. Agahita ahindura se na nyina agata pasiporo akabeshyera igihugu, hashira iminsi ati ubu ndi mu murimo w'Imana irimo kunkoresha!. Iramukoresha ku mazina atari aye, ise na nyina yarabishe, yabeshyeye igihugu ibintu bitabayeho.

Ubwo ni ubwenge bubi buzana indamu, budaca bugufi butuma umuntu atakaza ubugingo buhoraho. Yakobo we yaravuze ngo' Ubwenge buva mu ijuru: Buraboneye, bwemera kugirwa inama, ni ubw'amahoro'.

Uburyo bwinshi bwo kutuyobya

Muri iki gihe hariho uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ubutatu bwa Satani bugizwe na: Satani, Antikristo n'umuhanuzi w'ibinyoma. Muri iki gihe rero umuhanuzi w'ibinyoma arimo arigisha mu buryo bwo guteguriza Antikristo kujya ahagaragara. Hari amatorero avuka atari mu buryo bw'ubuMana.

Hari indirimbo nyinshi zihimbwa, indirimbo igatangira ikarinda isoza nta zina rya Yesu ririmo, umuntu akigisha abantu mu buryo butabahuza na Kristo ahubwo ari mu buryo bwo kubayobya.

Mu bimenyetso Yesu yasize avuze bizamubanziriza kugaruka, yagarutse inshuro nyinshi avuga ngo 'Mwirinde umusemburo w'abafarisayo hatagira ubayobya!'. Pawulo yageze igihe abwira abefeso ngo 'Nihaza undi muntu ubabwira ubundi butumwa, naho yaba ari njye cyangwa Malayika uwo mntu avumwe'. Umuntu uzakubwira ngo 'Kwezwa si ngombwa, kubabarirwa byararangiye nubwo wakwica, ugasambana ukanywa inzoga nta kibazo'.

Ubwo ni ubuyobe! Niba Ubuntu bw'Imana bugufasha gukora ibyaha, ubwo buntu buraciriritse ntacyo bwakumariye. Ukwiye kumenya ko mu bwami bw'Imana: Turirinda, twifuza gusa na Kristo Yesu tukagera kukigero cy'igihagararo cye.

Abantu bari ku kigero cy'igihagararo cya Kristo Yesu bagomba kuba bafite izi ndangagaciro: Kuvugisha ukuri, kuba mu rukundo, gukurira muri Kristo Yesu akaba umutwe w'itorero natwe tukaba umubiri we. Bigera igihe ukajya wumva Kristo ari umutwe, itorero ari umubiri wubatse kuri Kristo.

Kristo akaba ari we byiringiro, akaba ari we ugutekerereza, akaba ariwe ukuyobora agahinduka ubuzima bwawe bwa buri munsi. Kandi ukumva ari we mugenga w'ubuzima bwawe kuko wakuze mu gakiza.

Inyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire mu gitaramo cyo kuwa 7 Gashyantare 2021, cyatambutse kuri Agakiza Tv. Wakurikira hano inyigisho yose n'igitaramo

[email protected]

Source: Agakiza TV



Source : https://agakiza.org/Dore-ingaruka-mbi-zo-kutizera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)