
Gusinzira mu buzima bw'umuntu ni igikorwa cy'ingenzi cyane, ari nayo mpamvu mu masaha 24 umunsi ugira, amenshi muri yo umuntu ariyo akoresha aryamye kurenza ibindi bikorwa byinshi akora bitandukanye muri ayo masaha.
Kuryama uko bikwiye abahanga bavuga ko ari ukuryama umuntu akurikije igihe n'amasaha bigenewe imikorere y'umubiri we.
Iyo umuntu aryama neza uko bikwiye bimufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk'umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z'umutima no gupfa urupfu rutunguranye. Gusa na none ku bantu bakunda kuryamira bagakabya bibagiraho ingaruka zikurikira:
1.Kubyibuha bikabije
Hari isano hagati yo kuryamira cyane n'umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha ni ko ibiro byiyongera bitewe n'uko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.
2.Kuribwa umugongo
Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane. Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw'umugongo kuko imikaya n'amagufa aba abangamiwe cyane kubera guhora ahantu hamwe.
3. Byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete
Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y'umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw'umusemburo wa Insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso. Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n'umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.
4.Byongera ibibazo byo kurwara umutima
Umutima uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima. Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n'indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n'iyi ndwara.
5.Bitera imikorere mibi ku bwonko
Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw'ubwonko kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n'ijoro, kuryama no kubyuka) bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y'ubwonko n'ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.
6. Byongera kuribwa umutwe
Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n'imihindagurikire mu bihererekanyamakuru ku bwonko (Neurotransmitters) cyane cyane Serotonin igihe usinziriye. Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n'isukari iba yagabanutse cyane cyangwa umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.
7.Bishobora gutera kwigunga bikabije
N'ubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije (Depression) ari imihindagurikire y'uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri 'Mood' yawe bikaba byatera agahinda gakabije. Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya Dopamine na Serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza kakagabanuka.
Source: www.wikihow.com
InyaRwanda.com
Daniel@agakiza.org
Source : https://agakiza.org/Dore-ingaruka-zikomeye-zibasira-umuntu-ukunda-kuryamira.html