Dosiye ya Idamange igiye kuregerwa urukiko -

webrwanda
0

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ku wa 15 Gashyantare 2021, akuriranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko bamaze gutegura dosiye ye ndetse igiye gushyigikirizwa urukiko.

Yagize ati “Dosiye twarayakiriye, turayifite, twamaze kuyitegura ndetse ku wa Mbere [tariki ya 1 Werurwe 2021], tuzayiregera urukiko.’’

Yakomeje ati “Dosiye izashyikirizwa urukiko, dusaba ko afungwa by’agateganyo. Hazaba haburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.’’

Nkusi ntiyavuze ku byaha Idamange akurikiranyweho niba bishobora kuba byariyongereye cyangwa bikagabanuka cyane ko biri mu bubasha bw’Ubushinjacyaha mu gihe bubisuzumye bugasanga biri ngombwa.

Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi ndetse no gupfobya Jenoside.

Ni ibikorwa bifitanye isano n’ibiganiro yanyuzaga kuri shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Ku munsi, Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Biteganyijwe ko Idamange azaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwigomeka ku buyobozi no gupfobya Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)