Dr Peter Mathuki yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021.
Uyu mugabo yahawe inshingano nshya mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.
Izina rye si rishya muri EAC kuko yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko yayo (EALA) ndetse yari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoramari muri EAC [East African Business Council.]
Dr. Peter M. Mathuki afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza na PHD mu bijyanye n’Ukwihuza kw’Akarere [Strategic Management & Regional Integration] yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya.
Uyu Munya-Kenya ari mu bari gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano rusange ashyiraho Isoko rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho African Business Council.
Dr Peter Mathuki yasimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva ku wa 26 Mata 2016, umwanya yasimbuyeho Richard Sezibera.
Inshingano nshya zo kuba mu buyobozi muri manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azazitangira ku wa 25 Mata 2021.
Dr Peter Mathuki yitezweho impinduka muri EAC cyane ko Mfumukeko yasimbuye yashinjwe kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuryango yubakiye ku nkingi enye z’ukwihuza kwawo ari zo guhuza imikorere ya za gasutamo, isoko rusange, ifaranga n’ukwishyira hamwe mu bya politiki.
Muri manda ye Mfumukeko yanatunzwe agatoki ku kudakemura ibibazo bya ruswa, umwuka mubi hagati ya bimwe mu bihugu bigize EAC n’ikindi kibazo gikomeye cyo guterana amagambo n’izindi nzego zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko yawo n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’izindi nzego zirimo izifata ibyemezo.
Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.
Umwanya w’Ubunyamabanga bwa EAC utorerwa mu buryo bwo gusimburanya ndetse Kenya ni cyo gihugu cyari kigezweho bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano awushyiraho.