Ni byiza ko dufata umwanya tukibuka ko iyo hataba intwari zatwitangiye, u Rwanda dufite uyu munsi rwari kuba ari urundi. Rukiri mu  maboko y' ibisahiranda, ari amatongo abatindi bifuzaga ko dutura. Nyamara izo mbonezamisakura zararurasaniye, ziritanga ngo zirutabare, zanga ko ruba intizanyo, none twe imponoke turazishima. Ntitukiri ingaruzwamuheto, ubu dutuye u Rwanda rufite ijabo n'ijambo. Iki ni igihango n'ikuzo tuzuhaba ubuziraherezo.
Uyu mwanya tuvuga ibigwi izo ntore ariko, ni n'uwo kugaya intozo zarutengushye, zirarugambanira rurakomereka, dore n'ubu turacyarwomora ibikomere. Abo ni abashyize imbere amacakubiri muri bene Kanyarwanda, bimika ubusambo n'urwango, u Rwanda rurahababarira cyane. Ubwicanyi bwatwaye ubuzima bwa benshi, kwangara, gukurira no kugwa ishyanga nyamara warigeze iwanyu, bizonga inzirakarengane. Abimitse aya mahano ntibazabaha amahoro na rimwe! Ibigwari byashyize imbere itoteza, abato bagakura ari abanzi, byibwiraga ko ari umuvuno, nyamara byababereye umuvumo. Tuzabagaya ubudatuza, bazaba ibigwagasi n'ibigwiranda, kabone n'iyo bagoreka amateka, yo ntagoheka, azatinda abibaryoze.
Abiyise 'abarwanashyaka' ba Parimehutu, interahamwe za MRND n' impuzamupanga za CDR, amateka azazirikana ubuyobe bwabaranze, kugera n'aho muyoberwa icyerekezo. Dore ubu murangara, kuko u Rwanda rwakabakijije ubworo, mwaruhaye urwango, muruvutsa urubyaro nk'umubyeyi. Kayibanda Gerigori, mwene so Rwagasana yararusananiye, yanga kuba igisahiranda nkawe. Tuzamushima iteka, wowe tuzakunnyega by'itetu. Aho gutera ikireng mu cye, wataye mu gico, aricwa, urwo rubanza ntuzarutsinda! Mbonyumutwa Dominiko n'abagukomokaho, mwokamwe n'ubwiko, mworeka u Rwanda. Igihano rwabahaye ni ukuzahora muzerera, boshye Gahini wishe Abeli.
Abajenosideri mbibarize: Léon Mugesera, Bagosora, Kanziga, Kambanda, n'izindi mbata z'ibugwari, iyo abandi baratwa ubutwari, mwe mushimishwa no kumwarira ishyanga no mu ibohero ritagira iherezo? Dore abo mwashoye mu mashyamba bashiriyeyo, nkayoberwa n'icyo ngo mushyashyanira? Mwaradindiye bikomeye, kuko abakomeye ku neza yarwo barahari, bazaharanira ko muhora mutsindwa.
Mwarahemutse cyane. Erega n'abo mwabyaye ntimubakunda. Mwabareze nabi, mwabaraze ubutindi, kandi ntibazatinda kubona ko mwababeshye. Abo nibo twumva muri za Jambo ASBL, mu biryabarezi ngo ni amashyaka, n'ibindi by'imburamumaro.Nibo ngo 'barwanyi' ba FDLR, n'ibindi binywamaraso, birwana n'umutima kuko bitazi icyo birwanira. Twagiramungu , aha hari isomo! Witatira isano ufitanye n'Urwakubyaye, va mu bitekerezo bisobanye, naho ubundi usaziye ubusa.
Ibigarasha namwe, kuki mutigira ku mateka?Mwabonye uwahiriwe n'ubuhemu ryari? Buriya Karegeya na Rutabana bahiriwe n'urugendo? Kayumba Nyamwasa na bagenzi bawe, ubu koko uwo niwo murage Rwigema Fred yabasigiye? Wigeze kurubeshya ngo urarurasanira, kumbi byari ubusahiranda? Reka ubupfapfa, utazapfa kubera inda kandi waraganiriye n'imfura!
Burya ugira Imana, abona umugira inama. Burya Igihugu gihora ku ntebe y'imbabazi, kuko ibyaye iboze irakirigata. Njye mbona muciye bugufi mukicuza, u Rwanda rwaca inkoni izamba. Mufite isoni zo kwijandika mu nyanja y'ibyaha,nibyo. Ariko mwitandukanyije n'ikibi, amateka yadohora, ikirara kikagaruka mu muryango.
Umunsi mwiza w'Intwari z'u rwanda. Isoni n'ikimwaro ku banyamwaga n' umwanda mu mutima. Ubutwari bukomeze butwubake, naho ubugwari bukomeze bugwe nabi ababwimitse.
The post Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!! appeared first on RUSHYASHYA.