Eden Hazard yahishuye ikipe yakuze afana ndetse n'igihe azasezerera ku mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi wa Real Madrid w'imyaka 30 ukomeje kuzahazwa n'imvune,yatangaje ko nta kabuza azasoza umupira afite imyaka 36.

Hazard yazamukiye mu ikipe ya Lille hanyuma aza kuyivamo yerekeza muri Chelsea yandikiyemo izina mu mwaka wa 2012. Yayitsindiye ibitego 110 mu mikino 352.

Hazard yatangaje ko nubwo yubatse izina muri Chelsea ariko yakuze yifanira Arsenal kubera ko yari yuzuyemo abakinnyi b'Abafaransa yakundaga.

Yabwiye ikinyamakuru On the Front Foot ati 'Nkiri muto,ikipe nakundaga kureba yari ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Abakinnyi nakundaga kureba yari Zinedine Zidane na Thierry Henry.Biragoye kubyemera kubera umubano wanjye na Chelsea ariko icyo gihe nakundaga ikipe ya Arsenal.

Yari ifite abakinnyi nka Robert Pires, [Sylvain] Wiltord na [Patrick] Vieira kandi abakinnyi b'Abafaransa nibo nakurikiranaga ubwo nari nkiri muto.'

Mu myaka 7 yakiniye Chelsea,Hazard yatwaye Premier League 2,FA Cup, League Cup na Europa League.

Muri 2018 nibwo uyu Mubirigi w'umuhanga yerekeje muri Real Madrid aguzwe miliyoni zisaga 88 z'amapawundi gusa iyi kipe ntiyamuhiriye kubera imvune asigaye ahorana.

Abajijwe igihe azasoreza umupira,Hazard yagize ati 'Ntabwo nzi neza aho nzaba ndi mu myaka mike iri imbere,icyo nitaho n'umukino ukurikira n'imyitozo itaha.

Ubu mfite imyaka 30,igihe umubiri wanjye uzaba umeze neza nzakomeza gukina kugeza nibura mu myaka 5 cyangwa 6 iri imbere.



Hazard [wa mbere iburyo]yakuze akunda abakinnyi b'Abafaransa byatumye anakunda Arsenal



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/eden-hazard-yahishuye-ikipe-yakuze-afana-ndetse-n-igihe-azasezerera-ku-mupira-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)