Ese diplômes zizahabwa abarangiza amashuri uyu mwaka ntizizaba ‘Merci COVID-19’? -

webrwanda
0

Impamvu ni uko ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga bwa mbere ko amashuri yose mu Rwanda afunze by’agateganyo [icyo gihe hari muri Werurwe 2020], benshi bari biteze ko nyuma y’ibyumweru bibiri abana bagomba kongera kuzinga ibikapu bagasubira ku mashuri.

Ibyo byari gushoboka iyo icyorezo cya COVID-19, kigenza make ubwandu bushya n’abo gihitana bakagabanuka. Si ko byagenze kuko amashuri yamaze hafi amezi arenga arindwi agifunze.

Muri ayo mezi yose, abagize Guverinoma y’u Rwanda bateranaga buri byumweru bibiri bagafata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘amashuri azakomeza gufunga’ kugeza mu Ukwakira 2020 ubwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

Kuva icyo gihe amashuri yagiye afungura mu byiciro ariko biza kugeza muri Mutarama 2021, ayo mu Mujyi wa Kigali arongera arafunga.

Ikibazo gikomeye cyo kwibazwa ni ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri cyane ko uwa 2019/2020, wakabaye wararangiye muri Nzeri 2020, hagatangira undi wa 2020/2021, wagombaga kuba waratangiye muri Mutarama 2021.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA, ko na bo ubwabo babona ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 ihindagurika.

Ati “Icyo kibazo natwe tumaze igihe tucyibaza, ku mashuri abanza n’ayisumbuye turabona tuzabishobora. Igice kimwe cyatangiye muri 2020, ubwo bizaba 2020/21, ariko igice kimwe cy’ay’icyiciro cya mbere cy’abanza n’ay’incuke ubwo ni umwaka wa 2021/22. Ni imyaka ivangavanze.”

Yakomeje agira ati “Ariko twifuzaga ko tugize amahirwe, amashuri atazongera gufunga kuko noneho byahita bihinduka ibindi bindi tutabasha gusobanura.”

Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri batangiye mu Ugushyingo 2020, umwaka wabo uzarangira muri Nyakanga 2021, mu gihe ibindi byiciro byo ushobora kuzarangira muri Nzeri 2021.

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Tugize umugisha ntihagire icyongera kubicamo birashoboka ko umwaka utaha wazatangira mu Ukwakira 2021.”

Muri Kaminuza ho hari abari kurangiza umwaka wa 2019/2020, ariko bakazahita batangira 2020/21 muri Werurwe uyu mwaka.

Imyigire n’imyigishirize yazanywe n’icyorezo cya COVID-19, iri mu biteye inkeke ariko Minisiteri y’Uburezi imara abantu impungenge ikagaragaza ko ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri ritahungabanye.

Abagaragaza impungenge babishingira ku kuba nk’amezi arindwi abanyeshuri bamaze bari mu ngo zabo, hari ababashije gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari n’abatarabashije kwiga.

Dr Uwamariya yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo kwifashisha ikoranabuhanga bwizewe haba mu kubukoresha n’ireme ry’ubumenyi ritangwa.

Ati “Buriya ibibazo rimwe na rimwe byigisha abantu, ni byo abantu barabikora bibagoye ndetse no mu bihe bizaza turifuza ko tutazabireka ahubwo tukagenda tunoza uko bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyose iyo ari gishya kiragorana, aba ngaba bibayeho ubu ngubu ntabwo navuga ngo bizaba Merci COVID-19. Byaba binababaje dutangiye gushimira COVID-19 kandi yaratugiriye nabi ahubwo bisaba kujyana n’uburyo bushya bw’imyigire n’imyigishirize.”

Avuga kandi ko impinduka hari igihe zizana byinshi byiza ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusaba abarezi by’umwihariko kujyana na zo.

Yagize ati “Iki cyorezo ntawe uzi igihe kizarangirira, ikoranabuhanga ni uburyo bushya kandi budufasha, ikizabaho ku ruhande rw’abanyeshuri by’umwihariko abarimu bagahindura uburyo bwo kwigisha ku buryo izo mpinduka bazibyaza umusaruro bitewe n’aho ibihe bigeze.”

Imyiteguro yo kongera gutangira amashuri muri Kigali igeze he?

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko ‘Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura’. Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’ibyumweru bitandatu ayo mu Mujyi wa Kigali yari amaze afunze bitewe n’imiterere ya COVID-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, rigaragaza ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azatangira ku wa 23 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine gusa hatangajwe ko amashuri yongeye gufungura.

Ibibazo byo kwibazwa ni byinshi uhereye ku babyeyi basabwa kugura ibikoresho by’abana, amashuri nayo akaba yamaze gutegura ibikenewe kugira ngo abana babashe kwiga kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse n’abarimu bakenewe.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko impande zose ziteguye kandi hari icyizere ko ku wa Mbere itangira ry’amashuri rizagenda neza kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yavuze ko “Tujya guhagarika amashuri ku wa 17 Mutarama, hari hashize ibyumweru bitatu dutangaje ko bazatangira, bivuze ngo ari amashuri yose yari yiteguye ndetse n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri. Igisabwa ubu ni abayobozi b’amashuri bajya ku mashuri bagakora amasuku biteguye ko abana batangira kwiga.”

“Ni nko kwibutsa ariko cyane cyane ari ababyeyi, abarezi n’abandi bose bireba natwe ubwacu turiteguye ku buryo twumva nta kibazo kizabaho.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku bijyanye n’abarimu bakomeje gushyirwa kuko tariki 1 Ukuboza 2020, hashyizwe mu kazi abasaga 7000 ndetse muri Mutarama hasohoka urundi rutonde ruriho abarimu ibihumbi 17 nabo bagombaga gushyirwa mu myanya.

Dr Uwamariya ati “Iyo urebye abo barimu barenze 1/3 cy’abarimu twari dusanzwe dufite. Muri iri tangira twizeye ko abana batazagira ikibazo cy’abarimu kubera ko ibihumbi birenga 24 byagiye mu kazi.”

Ikijyanye n’ibyumba by’amashuri, yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa 92% y’ibyari bikenewe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo biteguye gufatanya n’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo abana bose basubire mu mashuri.

Yagize ati “Ababyeyi bo basaga nk’abarambiwe ariko bariteguye, icyo twakoze muri iki gihe cyose ni igikorwa inzego z’ibanze zimazemo nk’umwaka, tugerageza ngo n’abana bo mu muhanda bazajye mu miryango amashuri nafungura bajyanwe mu mashuri.”

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko hari umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi riteganya ibihano ku muntu wese uzagira uruhare mu kubuza umwana kujya mu ishuri.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yamaze impungege abakemanga ireme ry'uburezi ritangwa mu bihe bya COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)