Ese hari inzu z’abaturage zitemerewe guterwamo umuti wica imibu itera Malaria? -

webrwanda
0

Muri iki gihe mu turere tumwe na tumwe icyo gikorwa kiri gukorerwamo, hari abaturage bagifite iyo myumvire bakagaragaza izo mpungenge ndetse bigatuma binangira gutererwa umuti.

Mukanyandwi Clementine wo mu Karere ka Nyanza yabwiye IGIHE ko afite impungenge ko uwo muti ushobora kumugiraho ingaruka kuko atwite inda nkuru.

Ati “Njyewe impungenge mfite ni uko ntwite kandi noneho nkunze kugira umwuka muke, nkumva no kuvuga biranze. Impungenge mfite ni uko bawutera ukanukira bikanteza ibibazo.”

Undi muturage wo mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko adashobora kwemera ko batera umuti wica imibu mu nzu ye kuko afite umwana muto w’uruhinja bikaba byamugiraho ingaruka.

Ati “Njyewe ntabwo nakwemera ko uriya muti bawutera mu nzu kandi mfite uruhinja. Erega ni uburozi, nonese ko bawutera imibu igapfa kandi bagasaba ko twese dusohoka n’ibintu tukabisohora mu nzu byose?”

Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa.

Ati “Ubusanzwe nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti kuko ingamba zishyirwaho n’ibisobanuro bitangwa ni uko mu gihe cyo gutera umuti nta muntu wagombye kuba ari mu nzu. Basohokamo n’ibikoresho byabo n’amatungo bakayashyira kure, hanyuma bamara gutera umuti abantu bakagaruka nyuma y’amasaha abiri bagakurikiza amabwiriza bahabwa. Ibyo rero iyo byubahirijwe neza nta rugo na rumwe rugomba kudaterwa umuti.”

“Keretse aho tudatera gusa ni mu rugo rurimo umuntu urembye, atabasha gusohoka ngo ajye hanze uretse yagombye kuba ari kwa muganga ntarembere mu rugo, ariko nk’aho dusanze nk’umubyeyi yaraye abyaye yatashye ntabwo wamubwira ngo asohokane n’uruhinja rw’umunsi umwe ngo bajye mu rundi rugo cyangwa se bajye ahandi.”

Dr Mbituyumuremyi avuga ko aho honyine ari ho bashobora gusimbuka ntibahatere umuti ariko ahandi hose n’ubwo haba hari umugore utwite cyangwa umwana mutoya babasha kuba basohoka bakava mu nzu bawuhatera.

Yibukije abatera umuti ndetse n’abaturage bawutererwa kubahiriza amabwiriza ajyanye nawo kugira ngo icyo utererwa kigerweho.

Yavuze ko inzu iyo imaze guterwamo umuti imara amasaha abiri ifunze, nyuma yayo bagafungura inzugi n’amadirishya mu gihe cy’iminota 30 hakinkiramo umuntu agakoramo isuku maze abantu bagasubiramo ndetse bakinjiza n’ibikoresho byabo bari basohoye.

Yasobanuye ko impumuro itari nziza yumvikana mu nzu iyo hakimara guterwa umuti wica imibu, ntacyo ishobora guhungabanya ku buzima bw’umuntu bityo abafite impungenge bakwiye kuzishira.

Abatanga ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuga hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage bafite impungenge basobanukirwe neza.

Ubwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka HuyeUbwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka Huye
Dr Mbituyumuremyi avuga ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica imibu itera Malaria ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa
Abajyanama b'ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu nzu z'abaturage

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)