Ese inyongezo yari ngombwa? Impaka ku isubikwa ry'amatora y'abayobozi b'inzego z'ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu miyoborere yegerejwe abaturage, amatora ni yo abaturage bashobora kugaragarizamo ko bishimiye ubuyobozi bwabo cyangwa batabwishimiye kugira ngo batore abandi.

Abagize inzego z'ibanze barimo n'abagize Komite Nyobozi z'uturere [niho abantu benshi baba bahanze amaso] batorerwa manda y'imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amatora y'inzego z'ibanze asubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw'igihugu mu nshingano ze rimenyekanisha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora. Ni ukuvuga ko uyu munsi ntawe uzi igihe amatora y'inzego z'ibanze azabera kuko byose bizagenwa n'imiterere ya COVID-19.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, aherutse kubwira IGIHE ko imiterere y'iki cyorezo iri mu byatumye guverinoma isaba ko yasubikwa ariko mu gihe kizagenza macye hazabaho amatora, abanyarwanda bakitorera abayobozi.

Ati 'Dufite ikibazo cy'ubukana bukabije bwa COVID-19, butatuma dukora amatora cyane ko yose ahera ku mudugudu. Ugasanga rero amatora n'ubwandu tugifite, ntabwo gutekereza kuyakora byaba aribyo. Abayobozi bari basanzwe bariho, bafatanye n'abaturage bajye mu ngamba turwanye COVID-19, nigenza macye hazaba amatora.'

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko icyangombwa ari ubuzima kandi bitashoboka ko habaho icyuho cy'aba bayobozi [bose basaga ibihumbi 130], haramutse hafashwe umwanzuro uvuga ngo bahagarike imirimo yabo kuko manda irangiye.

Avuga kandi ko abayobozi badashobora kwibuka ko inshingano zabo ari ugukora neza ntihabeho icyuho kuko uzakora nabi n'ubundi azabihanirwa kuko amategeko azakomeza kubahirizwa nk'uko bisanzwe bibaho.

Ati 'Ntabwo iki gihe ari nka cya kindi uhereza umuntu sheki itanditseho ngo agende yishyirireho amafaranga ashaka. Imiyoborere yacu, ni imiyoborere ishingiye ku muturage, irimo gukurikirana, gukorera mu mucyo ariko abayobozi bakomeze kandi bazahereze inkoni abazabasimbura neza.'

Impaka ku isubikwa ry'amatora!

Imyaka itanu ishize, abayobozi b'inzego z'ibanze bari mu nshingano yaranzwe n'amajya n'amaza kuko n'ubwo hari abishimira ko basoje manda yabo, COVID-19 ibahesheje inyongezo hari abo bimeze ukundi.

Nko muri komite nyobozi z'uturere [Meya na ba visi meya babiri], hari abasoje manda zabo, hari abataramaze kabiri, hari abegujwe ku mpamvu zinyuranye, bamwe bazise bwite, abandi beguzwa kubera imikorere mibi.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yabwiye RBA, ko inyongera yahawe abayobozi b'inzego z'ibanze ari ingaruka z'icyorezo cyaje abanyarwanda batari baracyifuje.

Ati 'Inzego z'ibanze zahuye n'ibibazo bikomeye cyane kugeza aho abanyarwanda bamburwa uburenganzira bwabo bwo kwitorera abayobozi mu gihe kigenwa n'amategeko kandi ubwo burenganzira bakabwamburwa n'icyorezo.'

Ibi ariko, Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, ntabwo ariko abibona kuko asanga iyi nyongezo itari ngombwa.
Ati 'Njyewe ku giti cyanjye numvaga ko batagombaga kubona iyo nyongezo kubera ko manda y'inzego z'ibanze yaranzwe n'ibibazo byinshi cyane ukwegura gutandukanye kwa ba Meya, za ruswa, serivisi mbi n'ibindi bitandukanye. Njye numva bari kuruhuka tugakoresha amatora y'ikoranabuhanga.'

Dr Habineza avuga ko hari ibindi bihugu byo ku Isi amatora yabaye kandi ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, zikubahirizwa ku buryo yumva hanakwifashisha ikoranabuhanga ariko amatora akaba kuko kuyasubika bishobora kuzateza ibibazo.

Ati 'Twarabibonye ko mu bindi bihugu amatora y'ikoranabuhanga ashoboka. Yego kujya inyuma y'umuntu byari kugorana ariko twari gushaka ubundi buryo tukayakora dukoresheje ikoranabuhanga ariko tutabongeje.'

Yakomeje agira ati 'Kuko turabongeje mu kubongeza hazavuka ibindi bibazo, kandi ibyo bibazo bizagorana kurushaho kuko n'ubundi igihe cyabo cyari kirangiye usange n'umwe wari kuzagira amahirwe yo kuba yari kuzayobora ikindi gihe, aya mezi ugasanga amubereye inzitizi yo kutazongera kuyobora.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro rya Sosiyete Sivile Nyarwanda, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko inyongezo abayobozi b'inzego z'ibanze bahawe ifite ishingiro ahubwo byagakwiye kuba umwanya mwiza wabo wo gutunganya ibyo bari basigaje.

Ati 'Icyo twebwe tubona nk'iyi nyongezo mu nzego z'ibanze, ni ukurangiza ibitari byararangiye kuko haracyari ibibazo bitandukanye by'abaturage bigomba gukemurwa, hari imishinga ikomeza ariko hari n'ibindi bikorwa byagombaga gukomeza gukorwa.'

Yakomeje agira ati 'Twebwe nka Sosiyete sivile tubona ko ari undi mwanya wo kurangiza ibyo bikorwa ariko na none ukaba umwanya ku nzego z'ibanze wo gutegura ihererekanyabubasha kugira ngo na ba bandi bazakurikira baje muri izo nshingano bazabone aho bahera.'

Hari ibyo kwishimira byaranze iyi manda...

Imiyoborere y'inzego zegerejwe abaturage yubakiye kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage yemejwe mu 2000. Inzego z'ibanze zifite inshingano ikomeye yo gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

RALGA igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abayobozi b'inzego z'ibanze bazashimirwa ku kuba barakoze ubukangurambaga hagatorwa Perezida wa Repubulika n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Ikindi ni uko uburyo bwo kuvugurura imiturire mu nzego zose no kubaka ibyumba byinshi by'amashuri byose byagiye bikorwa bigizwemo uruhare n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

Ngendahimana yagize ati 'Hakaza ikindi kintu gikomeye ko muri iyi manda nibwo ikintu kitwa amavunja mu banyarwanda cyacitse. Ibyo ni ibintu byiza cyane mu mibereho myiza y'abaturage.'

Yakomeje agira ati 'Ariko noneho hakaza n'ikintu cyabaye mu mitangire ya serivisi, muri iyi manda nibwo twatangiye gutanga serivisi nyinshi hakoreshejwe ikoranabuhanga harimo na mituweri.'

Avuga ko ibindi bihe bikomeye inzego z'ibanze zagizemo imyitwarire ya gitwari birimo imihindagurikire y'ikirere ndetse n'icyorezo cya COVID-19, ari nacyo gitumye amatora y'ababasimbura ataba.

Dr Habineza avuga ko mu bindi byo kwishimira nk'ibyagezweho n'abayobozi b'inzego z'ibanze ari uguteza imbere ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro, abaturage bahabwa amazi n'ibindi.

Ati 'Twagiye dusura abaturage hirya no hino, ari imihanda mu turere ndetse n'imihanda minini yarubatswe, twagiye dusanga mu bigo by'amashuri hageze ikoranabuhanga ndetse n'izi gahunda za girinka, hari benshi bahawe inka. Navuga ko bakoze akazi gakomeye.'

RALGA igaragaza ko mu bindi byishimirwa nk'ibyagezweho n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri manda ishize ni ukuzamura uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya Serivisi mu Nzego z'Ibanze buzwi nka 'Citizen Report Card (CRC) bwakozwe mu 2016-2017 bwagaragaje ko igipimo cyo kwishimira serivisi kiri kuri 70, 9%.

Mu 2020, ubu bushakashatsi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw'igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda, aho bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2%.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk'intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92,8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88,7%. Abaturage bizera inzego z'umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n'igipolisi hejuru ya 90%.

Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71,3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z'ibanze naho 77,17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

Dr Frank Habineza asanga bitari bikwiye ko amatora asubikwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro rya Sosiyete Sivile Nyarwanda, Nyemazi Jean Bosco, asanga abayobozi b'inzego z'ibanze bakwiye kubyaza umusaruro igihe bongerewe kubera COVID-19
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Lasildas Ngendahimana, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 aricyo cyatumye abaturage batitorera abayobozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-inyongezo-yari-ngombwa-impaka-ku-isubikwa-ry-amatora-y-abayobozi-b-inzego-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)