Ni isabukuru ivuze kinini mu buzima bwe, kuko ari yo ya mbere yizihije afite umukunzi akanabyemeza mu itangazamakuru. Mu myaka 10 amaze mu muziki, uyu muhanzi ntiyigeze agaragaza umukunzi we.
Byigeze kuvugwa ko yacuditse na Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, ariko impande zombi zabyamaganiye 'kure'.
Ejo, Christopher yasohoye amafoto n'amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y'umutima n'indi mirimbo y'ubuzima yasize urwibutso mu mutima w'uyu musore.
Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n'ikiganza cy'umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati 'Imbaraga z'urukundo, mbega gutungurwa!' Kuri 'Cake' handitseho ngo 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye.'
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Christopher yemeje ko ari mu rukundo kandi ko imyaka itatu ishize atangiye urugendo rweruye n'uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi.
Uyu muhanzi yavuze ko igihe kitaragera ngo atangaze byinshi byerekeye umukunzi we. Ariko ko uyu mukobwa yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku mukobwa bajyana mu rukundo.
Ati 'Ni umuhanga kandi agaragara neza. Ni mwiza kandi afite umutima wita ku bandi. Ibintu byose uzi umuntu ashaka ku wundi arabifite,'
Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Breath', 'Uti Sorry', 'Ndakwemera' n'izindi nyinshi. Amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gutunganya Album ye nshya.
Uyu mukobwa yabwiye Christopher ati "Isabukuru Nziza Rukundo"
Christopher yirinze kugaragaza isura y'umukobwa wamutwaye umutima, avuga ko igihe kitaragera
Icyumba gitatse indabo Christopher yizihirijemo isabukuru y'amavuko
Christopher yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa wamutunguye ku isabukuru ye y'amavuko
Christopher yavuze ko umukobwa bakundana yujuje buri kimwe cyose yifuzaga ku mwari bakundana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BREATH' YA CHRISTOPHER MUNEZA