Freedom House igomba kumenya ko abahungabanya umutekano n'ababashyigikira batazatsinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu bigize politiki ibeshya ko ivugira uburenganzira bwa muntu ndetse n'ubutabera, ariko iyo baba bitaye ku bwisanzure koko, bakitaye ku bagirwaho ingaruka n'ibikorwa by'iterabwoba (kandi bakabasabira ubutabera) aho kubusabira abanyabyaha.

Freedom House ivuga ko "kwita umutwe nka RNC (Rwanda National Congress) uw'iterabwoba biha u Rwanda ubushobozi bwo kwizerwa ku rwego mpuzamahanga, kandi bikaruha uburyo bwo kurwanya abakorana n'uwo mutwe".

Ibi bikorwa biyobya, bishingiye ku bitekerezo bififitse by'uko Leta ihohotera abaturage b'inzirakarengane bagaragaje kutemeranya nayo, kandi biteye impungenge mu buryo butandukanye.

Icya mbere, bigamije gukura ikimwaro ku mutwe wagize uruhare mu bitero bya gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2010. Icya kabiri, byima ubutabera abagizweho ingaruka n'ibyo bitero - ari na bo bagahangayikishije umuryango urengera uburenganzira bwa muntu bya nyabyo ­Â­- binyuze mu gutesha agaciro igikorwa cyose cya Leta kigamije kugeza mu butabera abari inyuma y'ibyo byaba, harimo n'ababashyigikira. Tekereza ikinyamakuru cy'i Washington DC kiramutse kivuze ko umuntu ukorana na Al Qaeda ari guhohoterwa na Amerika!

N'ubwo bimeze bitya ariko, iki gitekerezo gififitse cy'uko u Rwanda rurenganya imitwe nka RNC gikomeza kugaruka kenshi muri raporo mu rwego rwo kugerageza kwerekana iterabwoba nk'uburyo bwemewe bwakoreshwa mu gukuraho icyo Freedom House ifata nka Leta y'igitugu. Ibi bitekerezo by'ubusazi kandi byanagaragajwe ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uwo ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi, mu kutamenya kwabo, byahinduye 'intwari'.

Ubu buvugizi, nk'ubu bukorwa na Freedom House, bugerageza gusibanganya ibyo Rusesabagina yivugiye mu ruhame byo gufasha ndetse no kuba ari we ukuriye umutwe wa FLN wagabye ibitero mu majyepfo y'u Rwanda mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2018. FLN yishe abaturage, itwika imodoka ndetse inasahura amaduka.

Rusesabagina yashyigikiye ibyo byaha binyuze mu guhamagara intambara ku Rwanda, n'ubwo byafashwe n'itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw'Isi nko kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Ibi bitekerezo bififitse Freedom House ibirengaho ikamugaragaza nk'intwari yakijije Abatutsi muri Jenoside, ingingo idakwiye gukoreshwa mu gupfukirana ibyaha Rusesabagina ashinjwa.

Freedom House yahisemo gushyigikira 'ibitekerezo by'abaterabwoba batavuga rumwe na Leta' aho kureka ngo ibigomba gukorerwa umuyobozi w'iterabwoba bikorwe (ari byo kumugeza imbere y'ubucamanza).

Aba kandi bakomeza gushyigikira amajwi aturuka mu banyamuryango ba RNC na FDU-Inkingi bahabwa urubuga rwo gukwirakwiza ibitekerezo by'ubuhezanguni. Mu buryo budatangaje, Freedom House ntishobora kubwira abayikurikira ko RNC na FDU-Inkingi ari imitwe ibiri muri itanu igize ihuriro rya P5 kandi inzobere z'Umuryango w'Abibumbye muri raporo yo mu Ukuboza 2018, zaragaragaje ko iryo huriro rigizwe n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda.

Ikindi ni uko ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibihuha - bigamije kugaragaza neza Rusesabagina imbere y'abanyaburayi batamuziho byinshi - binatesha agaciro ubufatanye bwatumye abarwanyi ba FLN, RNC na FDLR bagarurwa mu Rwanda, barimo n'abanyabyaha ruharwa nka Callixte Nsabimana na Joel Mutabazi. Iyo abanyaburayi baza kuba basesengura byimbitse, iyi raporo yakabaye yarajugunywe mu ngarani aho ibarizwa.

Kuri Freedom House, ibyo ntibihagije, bakomeza kugarura ibirego bimaze kumenyerwa by'abicanyi kabuhariwe boherezwa na Leta y'u Rwanda kwica abanyarwanda baba mu mahanga, kandi bakabishyigikiza ibimenyetso byatanzwe n'abanzi b'u Rwanda. Aha umuntu yakwibaza ireme ry'ubuziranenge bw'amakuru yatangazwa n'umunyamuryango wa RNC - ari na bo bantu bateye za gerenade mu masoko n'ahandi hantu hahurira abantu benshi ejo bundi hashize - nka Robert Higiro?

Higiro avuga ko "yasabwe kwica Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya muri Afurika y'Epfo, akishyurwa miliyoni 1$". Ni gute amagambo y'umwe mu bagize umutwe w'iterabwoba wiyemeje guhungabanya umutekano w'u Rwanda yakwizerwa? Mu busanzwe, Freedom House ntawe ishinzwe, ariko irashaka kugenzura Leta y'u Rwanda, gusa ku rundi ruhande ntibone ko ari ingenzi kugenzura ubunyangamugayo bw'abayiha amakuru.

Ivuga ko 'yagiranye ibiganiro' n'abanyarwanda 'byayihaye ukuri ku buryo diaspora ibayeho mu bwoba bukomeye ihangayikishijwe na Leta y'igihugu cyabo'. Ariko iyo Freedom House yarakoranye na Higiro, umuntu yakumva ko ibyo biganiro na byo bisa nk'ibye.

Ibinyamakuru nka BBC na byo ntibihwema gusohora inkuru z'ibihuha nk'iza Rene Mugenzi, umugabo ufite se wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akavuga ko yarokotse iyo Jenoside se yagizemo uruhare. Ibi byakabaye byaragize icyo byereka BBC, ariko yakomeje kumufata nk'isoko y'amakuru yizewe muri gahunda yayo yo guharabika u Rwanda.

Mugenzi aherutse kwitaba urukiko rwo mu Bwongereza ndetse yinginga umucamanza kutagaragaza izina rye mu binyamakuru, nyuma y'uko uburiganya bwe buvumbuwe, ariko we akavuga ko kuba anenga byimazeyo guverinoma y'u Rwanda bishyira ubuzima bwe mu kaga.

Birumvikana ko inyungu ze zari ukubuza abaturage kumenya ibinyoma bye, gusa amaherezo byaramufashe, bimutera isoni we na BBC ye.

Icyakora, umucamanza Katharine Moore yanze iki cyemezo cyo kutagaragaza Mugenzi, avuga ko ubwe yagiye agaragara kenshi mu bitangazamakuru, agashyira ahagaragara amafoto y'aho aherereye ku mbuga nkoranyambaga, akagaragaza aho akorera kuri internet, ndetse akaba yaranashatse kuba umudepite mu 2015.

Ibi bimenyetso byazanywe mu rukiko n'abaturage ba Norvege, bitandukanyije na Freedom House, kuko batifuzaga gufasha umunyabyaha wihisha mu isura y'uharanira uburenganzira bwa muntu, agamije guhisha ibyaha bye no gukomeza kuyobya abatamuzi.

Ubuvugizi bwa Freedom House, bugamije kwerekana isura nziza ya RNC n'umuyobozi wayo Nyamwasa, ni ikimenyetso simusiga cyerekana imikorere yayo yerekana uruhande rwayo, rutandukanye n'ukuri kuzwi. Nyamwasa yateguye, ashishikariza, ndetse anigamba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse n'ibikorwa bye byahitanye abaturage b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu. Ibimenyetso birahari kuri buri wese wifuza kubibona.

Nyamwasa kandi aracyategura n'ibindi bikorwa bigamije kumena amaraso y'inzirakarengane, ariko Freedom House ikamwita umugabo w'amahame mazima utavuga rumwe n'u Rwanda, umuntu akibaza ubwoko bw'amahame yica inzirakarengane z'abantu bibereyeho mu buzima bwabo busanzwe.

Abategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano n'ababashyigikira ntibazigera babigeraho kuko abanyarwanda bazi ko nta cyiza kiva mu bikorwa by'iterabwoba. Abanyaburayi bagomba kubimenya neza.

Rusesabagina, kimwe n'abandi bahungabanya umutekano w'u Rwanda ntibazahirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/freedom-house-igomba-kumenya-ko-abahungabanya-umutekano-n-ababashyigikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)