Kuri ubu, ijanisha mu kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza rigaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w'abagatuye bamaze gutanga umusanzu wabo, kuko kageze kuri 92,3%.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bemeza ko aho ibihe bigeze batakiri abo kongera kwigishwa ubwiza bwo gutanga mutuweli kuko bamaze kwibonera akamaro kayo.
Maniraguha Andre wo mu Murenge wa Muyongwe, yagize ati "Twe twamaze kumenya ibyiza bya mituweli, dutangira umwaka twibumbiye mu bimina ku buryo turasa ku ntego mbere y'uko umwaka wa mutuweli utangira. Aba mbere barangiza mu Ukuboza naho aba nyuma bo muri Werurwe baba barangije kwishyura. Abana bashinga ingo ubu tugomba kubigisha bikababera umuco".
Twagirimana wo mu Murenge wa Gakenke na we yagize ati "Natinze kumva ubwiza bwa mituweli maze nkora impanuka ntayo ariko icyo gihe navuye mu bitaro tugurishije inka n'umurima. Ubu ninjye wishyura mbere kuko sinshobora kugeza kuri Noheli ntaratanga mituweli y'umwaka ukurikiyeho".
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catheline, yavuze ko bafite amahirwe mu karere kabo yo kuba abaturage bamaze kumva ibyiza byo gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Ati "Abaturage bacu bafite ibanga ryo kwitegura kare bakibumbira mu bimina ku buryo umwaka usanzwe ujya kurangira bagahita barasa ku ntego, abandi basigaye tubashakira imirimo nabo bagakora bazigama make ku buryo nabo batanga umusanzu kare".
"Tuzakomeza kubashyigikira cyane kuko bamaze kubyumva ndetse n'abo bake baba bataratanga dukomeza kubashakisha tukabigisha, ndizera ko nabo bazagera aho bakabyumva tukajya twuzuza ijana ku ijana muri gahunda nziza y'ubwisungane mu kwivuza".
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize, RSSB, igaragaza uburyo uturere turutana mu gutanga mituweli, igaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abantu benshi bitabira gutanga mituweli, aho bangana na 92,3% by'abagatuye, gakurikira Akarere ka Gisagara gafite 94.1% kaza ku mwanya wa mbere.
Ku rundi ruhande, akarere ka Nyaruguru gafite 91.4% kaza ku mwanya wa gatatu, naho Ruhango ifite 90.4 ikaza ku mwanya wa kane mu gihe Nyamagabe ifite 90.3% iza ku mwanya wa gatanu.
Uturere dutanu twa nyuma mu gihugu ni Kicukiro ifite 69.4% iza ku mwanya wa nyuma, Rutsiro na 74.5% ikaza ku mwanya wa 29, Gasabo na 78.4 ikaba iya 28, Nyagatare na 78.5% ikaba 27 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa 26 n'abaturage 78.8%.
Mu gihugu hose, umubare w'abamaze gutanga mituweli ugeze kuri 84.7% by'abanyarwanda bose muri rusange.