Gasabo: Umukozi w'umurenge yarwanye n'umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abagabo babiri barimo kurwanira mu ruganiriro ndetse basohoka hanze abaturage bagaragara babashungereye.

Mu nzu byabereyemo hari harimo intebe za pulasitiki ijagaraye, televiziyo yo muri urwo rugo yashwanyaguritse, bigaragara ko hasa nk'abahereye imirwano ikomeye cyane.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abarwanaga ari umusore ufasha umukozi w'umurenge [ubundi abakozi bashinzwe ubutaka kubera kugira akazi kenshi bakunze gushyirwaho abanyabiraka babafasha mu nshingano], wari urimo kurwana n'umuturage.

Uwatanze amakuru yavuze ko 'Uriya mukozi w'umurenge yafashwe ari gusambana n'umugore w'abandi noneho bararwana, inzego z'umutekano ni zo zabakijije.'

Ubwo inzego z'umutekano zageraga ahabereye ibi, umugabo yasobanuye ko yasanze uwo musore ukorera umurenge ari gusambana n'umugore we maze bahita barwana.

Ni mu gihe ariko hari andi makuru yavugaga ko aba bombi bahoze basangira noneho baza gusinda bararwana bamenagura ibikoresho byari biri mu nzu.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugabo [nyir'urugo], wavuze ko basambanyije umugore we, ngo ntabwo basezeranye imbere y'amategeko kuko ngo asanzwe afite undi mugabo bari bamaze iminsi batandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n'aba bombi ari amakosa kuko uretse kuba barwanye barenze no ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ateganya ko abantu batemerewe gukora utubari mu ngo zabo.

Ati 'Urumva icya mbere, uriya musore yavugaga ko yari yasuye umugabo barimo gusangira inzoga, noneho ngo baza gusinda bararwana. Ayo ni amakosa n'ubwo yaba ari umukozi w'umurenge cyangwa undi muntu wese ntabwo yemerewe kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu gukumira COVID-19.'

Yakomeje agira ati 'Yakoze amakosa, uretse n'umukozi amabwiriza abuza buri wese, gusurana ntibyemewe, akabari ntabwo kemewe n'ako mu rugo ntabwo kemewe, noneho we nk'umuntu wari wabirenzeho nk'umuntu ushinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turicara nk'ubuyobozi tumufatire ibyemezo n'ubwo amasezerano y'akazi ke yari yararangiye.'

Rugabirwa yasabye abayobozi n'abakozi bo muri uyu murenge kurangwa n'imyitwarire ntangarugero anasaba abaturage kwirinda kunyuranya n'amabwiriza yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kugeza ubu uyu mugabo n'uwo musore barwanaga bahise batabwa muri yombi, inzego zishinzwe umutekano zikaba ziri gukora iperereza ku ntandaro y'iyo mirwano.

Imirwano yabereye mu ruganiriro, ibikoresho byarimo bimwe byashwanyaguritse, ibindi birangirika
Abaturage benshi bari baje gushungera ahabereye iyi mirwano
Umukozi w'umurenge yarwanye n'umuturage wamushinje kumusambanyiriza umugore. Abaturage bari benshi aho byabereye mu Karere ka Gasabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umukozi-w-umurenge-yarwanye-n-umuturage-amushinja-kumusambanyiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)