Gasabo : Umukozi w'Umurenge n'umushinja kumusambanyiriza umugore bombi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yasakaye ku mbuga nkorambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 ubwo hagaragazwaga amashusho n'amafoto by'ahabereye iyi mirwano.

Uriya musore usanzwe afite ibiraka mu Murenge wa Bumbogo mu byo kwandika ubutaka, we yisobanuraga avuga ko basangiraga agacupa gusa ko ntakindi cyabaye.

Uwavugaga ko yasambanyirijwe umugore we, yavugaga ko yaje agasanga ari kumusambanyiriza umugore ubundi bakazamura imirwano yahoshejwe n'inzego z'umutekano.

Abaturage bari baje gushungera ari benshi, bamwe bavugaga ko bariya bagabo bombi bahoze basangira inzoga, bakaza gusinda bigatuma bafatana mu mashati.

Aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye bariya bagabo kurwana.

Rugabirwa Deo uyobora Umurenge wa Bumbogo, avuga ko bariya bagabo bombi bari mu makosa kuko uretse ibyo bashinjanya, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati 'Uriya musore yavugaga ko yari yasuye umugabo barimo gusangira inzoga, noneho ngo baza gusinda bararwana. Ayo ni amakosa n'ubwo yaba ari umukozi w'umurenge cyangwa undi muntu wese ntabwo yemerewe kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu gukumira COVID-19.'

Avuga kandi ko gusurana muri ibi bihe bitemewe kimwe n'utubari ntitwemerewe gukora.

Ati 'noneho we nk'umuntu wari wabirenzeho nk'umuntu ushinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turicara nk'ubuyobozi tumufatire ibyemezo n'ubwo amasezerano y'akazi ke yari yararangiye.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umukozi-w-Umurenge-n-umushinja-kumusambanyiriza-umugore-bombi-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)