Gatsata: Yatawe muri yombi akurikiranyweho gukupira abaturage amazi -

webrwanda
0

Uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 20 Gashyantare, asanzwe afite ivomero rusange mu Mudugudu wa Ruvumera, akaba ari naryo ryatumaga akupa amazi y’abandi kugira ngo abone abakiliya. Yafashwe ubwo yari avuye gufunga aya mazi.

Birakekwa ko uku gufunga amazi kugira ngo abone abakiliya yari amaze imyaka igera kuri ine abikora kugira ngo asigare ari we wenyine uyafite mu gihe ahandi yabaga yagiye.

Umwe mu bagize Komite y’Umudugudu w’Agatovu, Tuyisenge François, yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa mu Mudugudu, aribwo babonye uwo mugabo agiye gufunga amazi nk’uko bisanzwe maze bagira amakenga baramukurikira.

Ati ”Hari mu masaha ya Saa Yine za nijoro, twari mu kazi, tureba ko abantu bari kubahiriza gufunga amaduka, tubona umugabo umwe twari dufiteho amakuru ko agira ingeso yo gufungisha amazi no kuyafungura igihe ashakiye, tubona atunyuzeho afite ibikoresho bifungura amazi kandi yambaye isarubeti tugira amakenga yo kumenya aho agiye, njye n’ushinzwe umutekano turamukurikira."

Yakomeje ati “ Tukigera ku kiraro cya Nyabugogo ahantu hagenzurirwa amazi ya Gatsata yose, twabonye asohotsemo, na bya bikoresho bye tumubaza icyo avuye gukoramo. Yatubwiye ko hari ahantu hari hagize ikibazo yari aje kugabanya amazi, tumubaza uburyo aza gukora amazi kandi adasanzwe ari umukozi wa WASAC."

Yavuze ko nyuma yaho uwo mugabo afatiwe, bamujyanye ku Biro by’Umurenge wa Gatsata kugira ngo asobanure impamvu yamuteraga gufunga amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Munyaneza Aimable, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

Usibye kuba yafungaga amazi, uyu mugabo yari asanzwe avomesha ku giciro gitandukanye n’icyagenwe n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, aho ijerekani yayigurisha 100 Frw kandi mu busanzwe igura 20 Frw ku mavomo rusange.

Umuyobozi wa WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi muri Kigali, Rutagungira Methode, yavuze ko amakosa uyu mugabo ashinjwa naramuka amuhamye azamburwa iri vomo.

Ati ”Iyo byabaye afungirwa amazi, hari ibihano agenerwa iyo dusanze yarabikoze, we ibyo yakoraga byo kugurisha duhita tubimwambura.”

Rutagungira yasabye abaturage kujya batanga amakuru mu gihe bashyiriweho ibiciro bihabanye n’ibyagenwe na WASAC.

Umugabo watawe muri yombi yari afite ibikoresho byo gufunga amazi, anambaye nk'abakozi ba WASAC



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)